Kamonyi: Nyuma y’igihe atagira ahitwa iwe, uwacitse ku icumu rya Jenoside yahawe inzu
Mukamana Marthe, amaze igihe kitari gito acumbikiwe n’umurenge wa Rukoma kubwo kutagira aho aba, yubakiwe inzu y’agaciro ka Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse itahwa ku mugaragaro, yishimira kuba yongeye kugira ahitwa iwe.
Mukamana Marthe, yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari amaze igihe kinini akodesherezwa aho kuba n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeli 2017 yamurikiwe inzu yubakiwe ndetse itahwa ku mugaragaro, ni inzu ifite agaciro ka Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inzu yubakiwe Mukamana, yuzuye ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma, Umuryango w’Abacitse ku icumu bo muri Kamonyi batanze Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ku bufatanye kandi bw’abaturage bo mu kagari ka Gishyeshye inzu yubatsemo hamwe n’umusanzu w’abikorera bo muri uyu Murenge Rukoma.
Mukamana, mu magambo ye macye nyuma yo kuva mu icumbi agahabwa inzu yo kubamo, yashimiye bikomeye igikorwa cyakozwe ndetse n’abakigizemo uruhare. Yagize ati “Murabona ko rwose aba bana baje bantera inkunga bafatanije n’umurenge wa Rukoma, ubu murabona ko ngiye munzu nziza igaragara, rwose nabishimira Imana.”
Gushyikiriza inzu Mukamana, byajyaniranye n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amazu 12 yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Rukoma, byabereye mu kagari ka Gishyeshye mu mudugudu wa Nyamabuye. Muri uyu murenge, hari abacitse ku icumu bagera kuri 70 bakeneye kubakirwa nabo bakagira aho kuba.
Ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi ngo bushobora gukemura ibibazo nkuko bwana Nkurunziza Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabitangarije intyoza.com agira ati “ Igikorwa cy’ubufatanye tuzagikomeza kuko twabonye ko bishoboka, usanga abantu baragiye batanga amafaranga macye, abandi umuganda kandi dufite abafatanyabikorwa babyumva, izo mbaraga zose tugiye tuzihuza, ari iby’imiryango y’abacitse ku icumu ishoboye, ari abavuka I Rukoma, ari abahakorera n’abaturage muri rusange uko umuntu wese yishoboye, ni ibintu twakora abantu bose bakabona amacumbi tudategereje inkunga ya Leta kuko n’ubundi Leta ni Abaturage.”
Bwana Murenzi Pacifique, Perezida w’umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi ashima igikorwa cy’urukundo cyakozwe cyo gushakira abacitse ku icumu batishoboye inzu zo kubamo, ashima kandi by’umwihariko Umuryango w’Abacitse ku icumu bo muri Kamonyi mu gikorwa cyo kunganira Leta bafasha bagenzi babo batishoboye.
Yagize ati” Turashima ko muri iyi myaka 23 ishize abarokotse Jenoside batangiye kwegeranya imbaraga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bakagenda bagabanura ikibazo cy’amacumbi. Abibumbiye mu muryango w’Abacitse ku icumu bo muri Kamonyi, abenshi ni urubyiruko, barangije za kaminuza, harimo uruhare rwa Leta kugira ngo twige Kaminuza, uyu munsi rero, Leta n’abaturage turimo turatanga uruhare rwacu mu gusigasira ibyiza twagezeho ariko tunashaka korohereza Leta, tugashaka imbaraga, tugashaka abafatanyabikorwa, kugira ngo nibura na FARG nigira icyo ikora isange n’abaturarwanda ubwabo hari uruhare bagira mu gufasha Leta.”
Imiryango y’Abacitse ku icumu rya Jenoside badafite amacumbi mu Karere ka Kamonyi bagera kuri 400, uretse ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu kwishakira ibisubizo, mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2017-2018 nkuko Bwana Murenzi Pacifique Perezida w’Umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi yabitangarije intyoza.com ngo biteganijwe ko imiryango 59 ariyo izubakirwa n’ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu( FARG) harimo inzu 24 zizubakwa mu murenge wa Rukoma.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com