Umutingito wahitanye abagera kuri 361 muri Mexico
Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri umutingito ukomeye ubaye mu gihugu cya Mexico ukangiza ibitari bicye birimo n’ubuzima bw’abantu bwahatikiriye, imibare y’abantu bapfuye iragenda izamuka aho ubu igeze kuri 361.
Mu gihe ibikorwa byo gusukura umujyi muri Mexico bikomeje, imibare y’abantu bahitanywe n’uyu mutingito imaze kugera kuri 361 nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 habonekeye undi murambo w’umuntu ubwo bashakishaga mu magorofa y’inzu yasenyutse ku murwa mukuru Mexico.
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n’uyu mutingito no gusukura umujyi bikomeje, amakuru dukesha ijwi rya Amerika avuga ko imibare y’abapfuye igenda izamuka nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri umutingito ubaye, hari tariki 19 Nzeli 2017.
Miguel Angel Mancera, umukuru w’umujyi wa Mexico atangaza ko abantu umunani baburiwe irengero, bibaza ko ngo baba bakiri muri imwe mu magorofa 38 muri uyu mujyi yasenywe n’uyu mutingito.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com