• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
15/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
15/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
15/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
15/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Kamonyi: Umunyeshuri w’umuhungu basanze yapfiriye mukigo cya ISETAR yigamo

Umwanditsi
October 4, 2017

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu bwubatsi mu ishuri rya ISETAR riherereye mu murenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi, umurambo we wabonywe aho yararaga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukwakira 2017.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukwakira 2017 i saa kumi nimwe zishyira saa kumi n’ebyiri mu ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga rya ISETAR riherereye mu murenge wa Runda ( inyuma yawo) mu kagari ka Ruyenzi, umurambo w’umunyeshuri wasanzwe aho yararaga na bagenzi be.

Umunyeshuri wapfuye yitwa Ntakirutimana Elias w’imyaka 19 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa kane mu bwubatsi, akomoka mu ntara y’amajyefo muri Ndora ho mu karere ka Gisagara.

Nkikabahizi Calpaphore, umuyobozi wa ISETAR yabwiye intyoza.com ko urupfu rw’uyu munyeshuri rwabatunguye, ko yarumenye ahamagawe kuri terefone ngendanwa ubwo yari murugo.

Yagize ati “Ni ibyago byatugwiririye, ubwo nari mubwiyuhagiriro, saa kumi nebyiri n’iminota icumi, numvise terefone isona, iratinda ariko bayimpaye, ushinzwe abanyeshuri (Animateur) ambwira ko bakoze ku munyeshuri ngo ajye gukora isuku basanga yitabye Imana.”

Abanyeshuri bari bategereje ko mugenzi wabo wapfuye ajyanwa n’imodoka ku bitaro bya Kacyiru gupimwa.

Nkikabahizi, atangaza ko yahise asaba uyu Animateri w’ikigo guhita abimenyesha umuganga ubifite mu nshingano kugira ngo abe yahamya iby’urwo rupfu ndetse ngo banabimenyeshe inzego z’umutekano zibegereye ngo zize gukurikirana iby’urwo rupfu.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu banyeshuri b’iki kigo ndetse na zimwe mu nzego zaganiriye nabo, ahamya ko kugera mu ma saa munani z’ijoro abanyeshuri barimo n’uyu wapfuye bari bakicaye bareba filime mukigo. Umuyobozi w’ikigo avuga ko kuba barebye filimi bitahuzwa n’urupfu kuko ngo aribyo n’abandi bayirebanye baba bapfuye, gusa ngo nta nubwo yabibwiwe.

Umunyeshuri wapfuye, yajyanywe ku bitaro bya kacyiru gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane imvano y’icyamwishe.

Iki kigo, gisanzwe kivugwamo imyitwarire mibi y’abanyeshuri bakigamo aho batoroka uko bashaka amasaha yose haba ku manywa na nijoro, bivugwa kandi ko bamwe mu banyeshuri bafite imyitwarire idahwitse bajya basagarira abagituriye n’abahagenda mu masaha y’ijoro. Imyitwarire y’abakigamo yatanzweho raporo zitandukanye mu nzego z’ubuyobozi. Umuyobozi w’ikigo ntabwo ahakana iyi myitwarire idahwitse ya bamwe mu banyeshuri, avuga ko ufashwe ahanwa.

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri yayamenye ubwo bari mukazi mu nama y’umutekano ( JOC ) hamwe n’abashinzwe umutekano, avuga ko bahise bihutira kugera mukigo bagasanga koko umwana yapfuye.

Nyirandayisabye, avuga ko mukigo babwiwe ko ushinzwe abana yagiye kubabyutsa I saa kumi nimwe n’iminota 25 z’igitondo, ko kandi uyu munyeshuri mu busanzwe nta kibazo yagiraga mu bijyanye n’uburwayi, ko ndetse yari yiriwe akina n’abandi.

Nyuma yuko umurambo w’uwapfuye ujyanywe kwa muganga, mukigo hahise hakoreshwa inama y’agahe gato.

Ku myitwarire mibi ivugwa mukigo cya ISETAR, Gitifu avuga ko nk’ubuyobozi babizi ndetse ko guhera mu cyumweru gishize batangiye kubaganiriza bari kumwe n’inzego z’umutekano, aho babasabye kugira imyitwarire myiza ndetse n’isuku mu kigo ngo kuko nayo basanze atari nziza. Avuga ko kuba abanyeshuri bareba Filimi kugera saa munani z’ijoro byabazwa ubuyobozi bw’iki kigo.

Imyitwarire mibi muri iki kigo ku banyeshuri, Gitifu Nyirandayisabye akomeza avuga ko ari ubukangurambaga bakomeza gukora hamwe no gukurikirana haba abanyeshuri ndetse n’uko ubuyobozi bw’ikigo bugenda bubyitwaramo. Hategerejwe igisubizo gitangwa n’abaganga ngo hamenyekane nyirabayazana w’urupfu rw’uyu munyeshuri. Ikigo cya ISETAR, kigamo abanyeshuri 268, abakobwa ni 36.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga