Kamonyi: Indahiro ya mwarimu, Igihango gikomeye mu kazi no ku gihugu, hari abatayemera
Ku munsi mukuru wa mwarimu, ni ubwambere mwarimu akoze indahiro, kurahira kwa mwarimu bisobanuye byinshi mu mwuga w’ubwarimu, kwibuka ko icyo urimo ukora wakirahiriye ngo ni nko kwibuka ko ufitanye igihango n’Igihugu.
Ku munsi mukuru wahariwe umwarimu wabaye kuri uyu wa kane tariki 5 ukwakira 2017, bwambere mwarimu yakoze indahiro, kurahira kwe bihunzwa no kugirana igihango n’Igihugu mu kazi akora, bihuzwa kandi n’akazi ka buri munsi ka mwarimu.
Ubwo bamwe mu barimu n’abayobozi bitabiriye ibirori by’uyu munsi mu murenge wa Runda baganiraga n’intyoza.com kuri iyi Ndahiro ya mwarimu, bahamya ko isobanuye byinshi mu mwuga wa mwarimu.
Kagenanzira Velena, umurezi mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Dominiko I Gihara, avuga ko indahiro mwarimu yarahiye hari icyo izamara mu mikorere n’imigirire isanzwe. Agira ati “Burya iyo warahiye ni ikintu uba wasezeranye, ntbwo ari kimwe nuko wakora akazi nta kintu wasezeranije umuntu. Narahiriye Igihugu, Nagisezeranije ko nzaha abantu baza bansanga bose Serivise nziza, ngiye kugerageza kongera kuri Serivise nahaga abanyeshuri, ababyeyi, ndetse no kongera umurava uko nakoraga ndusheho.”
Kayibanda Dieu donne, Umurezi mu ishuri rya Marie Adelaide Gihara, ku bw’indahiro mwarimu yarahiye agira ati “ Buriya indahiro ni ibintu bijyanye cyane n’amategeko, njye mbihuza n’uburyo bw’Imihigo, kurahira rero numva ko ari umutekano cyane kuri Leta n’amategeko kuko buriya ushobora kuba watandukira ku kintu runaka utabonye muri Kontaro (Contract) ikugenga, ntukibone ahandi ariko iyo warahiye biravuga ngo cya kintu warahiriye ugomba kukirangiza, bajya bavuga ko ari n’igihango, icyo byahindura kuri mwarimu ni ukumva ko nk’inshingano ze hiyongereyeho ikindi kintu atagomba gutandukira.”
Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda warahije akanakira ukurahira kw’aba barimu mu murenge ayoboye, yagize icyo avuga kuri uku kurahira kutari gusanzwe mubarimu.
Yagize ati “Mu by’ukuri, Dosiye y’umukozi wa Leta hagomba kugaragaramo indahiro, ni muri urwo rwego mu kugenzura amadosiye y’abakozi harimo n’abarimu basanze abenshi nta ndahiro zirimo, bahitamo rero ko kuri uyu munsi mpuzamahanga wabo bahuriye hamwe tubarahiza kugira ngo izo ndahiro zijye mu madosiye yabo. Indahiro ku mwarimu ni nko kwiyemeza, kongera kwibuka ko afite inshingano yo gukunda Igihugu, kudatatira igihango, kutamena ibanga ry’akazi, kwitwararika mukazi, gukunda abo ayobora, gukunda abanyeshuri, kubafasha. Indahiro ku mwarimu ni Igihango agiranye n’Igihugu, ni Igihango agiranye na Serivise atanga.”
Kubwa Madame Christine Nyirandayisabye, abona ko indahiro ifite ikintu gikomeye isobanuye ndetse imariye uyikoze, ko Indahiro yibutsa, ko no mu gihe wibutse ko warahiye hari ibyo witwararikaho, ikugarura mu murongo ikagukebura, atari kuri mwarimu gusa ahubwo n’undi wese ufite icyo yarahiriye.
Abarimu barahiye bose ni abo mubigo bibarizwa mu murenge wa Runda, ni abigisha mu bigo bya Leta ndetse n’abo mu bigo bifashwa na Leta, umubare w’abagombaga kurahira ni 218. Muri aba 218 harimo 23 batarahiye ku bw’impamvu zitandukanye zirimo Uburwayi, Kubyara, Amahugurwa n’izindi, uvanyemo babiri b’Abayehova ngo badashobora kurahira. Insanganyamatsiko y’uyu munsi wa mwarimu igira iti “Umwarimu ushoboye Inkingi y’Uburezi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com