Igitero kidasanzwe cy’ubwicanyi cyahitanye abantu basaga 250
Mu gihugu cya Somaliya, igitero kidasanzwe cy’ubwiyahuzi cyahitanye ubuzima bw’abantu basaga 250 mu gihe abandi amagana bakomeretse. Iki gitero ngo nicyo cyambere gihitanye ubuzima bw’abantu benshi kuva Al Shabaab yatangira ibitero.
Ubuyobozi bw’Igihugu cya Somaliya bwatangaje ko abantu basaga 250 aribo bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi mu gihe abandi amagana ngo bakomeretse i Mogadisho ho ku murwa mukuru w’Igihugu cya Somaliya.
Ku bitangazwa n’abategetsi ba Somaliya ku mibare y’abapfuye n’abakomerekeye muri iki gitero, abaganga bo bavuga ko iyi mibare y’abapfuye ishobora kwiyongera ngo kubera uburyo abakomeretse bamerewe.
Iki gitero bivugwa ko aricyo cyambere gikomeye ndetse cyahitanye abantu benshi, cyakoreshejwe imodoka y’ikamyo ngo yari itwaye ibisasu biturika yabonejwe kuri Hotel imwe i Mogadisho maze ubwo yaturikaga kubera ngo hafi aho hari n’ibindi bishobora guturika byongereye umurego maze harashya, ubuzima bw’abantu burahatikirira hanangirika ibitari bike.
Mohammed Abdullahi, Perezida w’Igihugu cya Somaliya yatangaje ko igihugu cye kinjiye mu gihe cy’iminsi itatu yo kunamira abishwe n’iki gitero gikomeye. Nta muntu cyangwa umutwe numwe mu ntagondwa urigamba ko ariwe wateguye iki gitero. Iki gitero cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017.
intyoza.com