Umunyeshuri yateye inda abanyeshuri b’abangavu 20 biganaga
Umuhungu w’umunyeshuri w’imyaka 18 y’amavuko ufite inkomoko mu gihugu cya Côte d’Ivoir yakoze igikorwa gifatwa n’abatari bacye nk’ikidasanzwe, yateye inda abanyeshuri b’abangavu 20 mu kigo yigagamo mu gihugu cy’Ubufaransa, yarahunze yigira iwabo.
Laurent Blesse, umusore w’imyaka 18 y’amavuko ufite inkomoko mu gihugu cya Côte d’Ivoir nyuma yo kujya kwiga mu gihugu cy’ubufaransa, yakoze ibyo benshi batabasha gukora n’ubwo byaba imyaka icumi. Yaryamanye n’abangavu 20 bose mu kigo cy’ishuri yigagamo abatera inda, buri mukobwa wese muri aba bamenyekanye amufitiye umwana.
Amakuru y’ukuri ku iterwa ry’inda kw’aba bakobwa b’abanyeshuri b’abangavu yagiye ahagaragara ubwo 18 batewe inda bajyaga ku ivuriro ry’ishuri bigaho bagahishura iby’uwabateye inda batwite.
Laurent Blesse, aho ari iwabo Abidjan yatangarije 24jours.com dukesha iyi nkuru ko mu gihe yakoraga imibonano mpuzabitsina n’aba bakobwa b’abangavu yari yishimye, yatangaje kandi ko yumva bimuteye ishema.
Umwe muri aba bakobwa w’imyaka 16 y’amavuko wari ukiri isugi, yabwiye abaganga b’iri vuriro ko Laurent Blesse yari umuhungu witonda cyane(yaramubaratiye), ko ibihe bagiranye kuriwe byari byiza ko ndetse yiteguye kongera ahubwo ko amusaba kugaruka akita ku mwana ndetse akamurongora.
Umubyeyi w’umwe muri aba bakobwa batewe inda, yatangaje ko yiteguye kujyana Laurent Blesse mu nkiko ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse ko yizeye ko azazanwa mu gihugu cy’ubufaransa.
Intyoza.com