Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo
Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miryango yabyaye abana benshi, ubu bakaba basigaye bagorwa nuburere bwabo ndetse no kubabonera ibibatunga bibabeshaho neza ntibibashobokere.
Bamwe bemeza ko byaterwaga nubujiji ababyeyi babaga bafite bwatumaga bataboneza urubyaro, abandi bakavuga ko batinze kubyumva, ariko hari nabemeza ko ntacyo byari bibatwaye muri icyo gihe bababyaraga, kuko babaga bafite imirima bahinga bikera, nta mbogamizi babonaga mu kubyara abana benshi.
Nyamara ababyeyi babyaye abana benshi bo bemeza ko muri iki gihe bigoye kubarera ngo kuko usanga batabasha kubahaza mu biribwa, ntibabashe kwiga neza ndetse nubwisungane mu kwivuza ntibabashe kububishyurira.
Ntihabose Julienne, umubyeyi utuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi. Ku myaka 44 yamavuko, afite abana batandatu. Atangaza ko bitamworoheye kubabonera ibibatunga bihagije, amafaranga yishuri ni ikibazo, na mituweli ntibabasha kuyibabonera bose.
Ntihabose, akomeza avuga ko kubyara abana benshi yabitewe no kutamenya, iyo aza kumenya mbere ingaruka zo kubyara benshi adafitiye ubushobozi bwo kurera, yari kubyara wenda batatu bonyine, akaba asanga ubu buzima abana be babayemo ari igihombo bagize, kuko iyo bataba benshi bari kubaho neza.
Abaturanyi badafite iki kibazo cyo kubyara abana benshi, batangaza ko baterwa impungenge nimiryango ifite abana benshi itabasha kurera neza.
Murorunkwere Beatrice ni umubyeyi wabana batatu, afite imyaka 45 y’amavuko, atuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi. Atangaza ko hari imiryango baturanye yabyaye abana benshi, hari abafite abana 8. Iyo agereranyije ubuzima afite iwe mu rugo nubwo abana bavutse muri iyo miryango ari benshi babayemo, asanga atabyita kubaho.
Murorunkwere, atangaza ko aba bana badashobora kujya mu mashuri ngo bose bige, usanga bamwe barayavuyemo baragiye kuragira inka zabifite, abasigaye iwabo nabo ntibabasha kubona ibyo kurya bibahagije.
Ubujiji, amadini…
Hategekimana Josue, umugabo wimyaka 48 y’amavuko, atuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, akaba ari umuvugabutumwa mu itorero ryabangilikani mu Rwanda, we yabyaye abana batatu gusa.
Hategekimana atangaza ko hari ingo zabyaye abana benshi, hari nabafite 12 mu rugo rumwe. Hari bamwe mu bagabo bagiye babuza abagore babo kuboneza urubyaro bashingiye ku myumvire bakura mu madini yabo, ngo iyo abagore babo baboneje urubyaro barabasenda cyangwa bakabata.
Akomeza avuga ko abagore bo muri aka karere bikundira abagabo babo, aho kuba intabwa bahitamo kubyara benshi abagabo babo bifuza. Nyamara ngo iyi miryango niyo usanga ifite abana babaye inzererezi (mayibobo), uburere bwabo buba bugoye, kurya ni ikibazo, no kwiga ntibibashobokera.
Hategekimana asanga ngo ubu ari ubujiji bwo kudasobanukirwa nijambo ryImana ngo kuko bibiliya ivuga ngo nimubura ubwenge nzabareka, yagize ati ntago ubukirisitu bwigisha abantu kubura ubwenge.
Bwana Bangirande Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Kaniga, atangaza ko hari imiryango imwe ifite abana benshi mu murenge ayoboye, ikaba ibayeho mu buzima butari bwiza. Iyi miryango yagiye yaguka mu gihe gahunda yo kuboneza urubyaro yari itarashyirwamo imbaraga ngo yigishwe cyane.
Imyinshi muri iyi miryango ibarurirwa mu cyiciro cya mbere nicya kabiri cyubudehe, icyo bakora cya mbere ni ukubabonera imirimo muri VUP, kugira ngo babashe kubona ibyibanze bakenera mu miryango.
Ikindi bakorera iyi miryango ni ukuyisura bakagira inama abayigize yuburyo babasha gukoresha duke bakura muri VUP, bakatubyaza umusaruro wabafasha gutunga imiryango yabo.
Francine Andrew Mukase