Ntibaranyurwa ningurane kubutaka kuko itarajyana nibiciro biri ku isoko- ubushakashatsi
Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu Rwanda-civil society, iravuga ko abaturage bagaragaza ko amafaranga y’ingurane bahabwa, aba atajyanye n’ibiciro by’ibiri ku isoko. Abaturage bagaragaje ko babangamiwe cyane n’ibiciro bahabwa nabyo kenshi bategereza igihe kitari gito.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’iri huriro, mu bice bitandukanye by’igihugu, bwashyizwe ahagaragara tariki 30 Ugushyingo 2017, mu baturage bagiye babazwa bagaragaje kutishimira amafaranga bahabwa mu gihe cyo kubimura ku nyungu rusange.
Dr. Eric Ndushabandi, wari uyuboye iri tsinda ryakoze ubushakashatsi, ku kwimurwa kw’abaturage n’ihererekanywa ry’ubutaka ku nyungu rusange, aravuga ko abaturage bagiye bimurwa mu bice bitandukanye by’igihugu, bagaragaza ko amafaranga bahabwa, ntacyo abamarira, kuko iyo bayagereranyije n’ayo bagahawe bagurishije ku giti cyabo, biba bitandukanye n’ayo bahawe mu kwimurwa ku nyungu rusange.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru, bahamanya n’ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi, bakavuga ko amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo usanga aba atajyanye n’ibiciro biri ku isoko.
Munyentwari Venant, atuye mu murenge wa Rusange mu karere ka Nyaruguru, avuga ko aho yari atuye, baje kwimurwa n’Akarere kuko hagombaga kubakwa umudugudu w’icyitegererezo, ngo amafaranga yahawe ntaho bihuriye n’umutungo we bari batwaye.
Agira ati “amafaranga nahawe ntibihwanye, barazaga bakabara kuri metero kare, ku giciro gito cyane ku buryo isambu yose bampaye amafaranga ibihumbi 380, ariko iyo nza kugurirwa n’umuturage usanzwe aba yarampaye nk’ibihumbi 800, nahise nicuza impamvu ntagurishije cyera. Kuko amafaranga bampaye nabuze ikintu kizima nakoramo.
Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta-civil society, avuga ko umuturage amafaranga ahabwa, yakagombye kuba amafaranga umuganisha imbere, aho kumugumisha aho yari ari.
Ati “niba umuturage yari ari mu nzu ya miliyoni 2, yakagombye kwimurwa aho, ajya mu nzu ya miliyoni 4, ntavanwe aho ubona ko asubiye inyuma, ahubwo agashakirwa uko yatera imbere.
Uyu muyobozi kandi asaba Leta ko ikwiye kujya ijya kwimura abaturage, yabanje kubegera, ikabaganiriza ndetse no kubigisha uko bacunga amafaranga bahabwa, bakanabereka aho bajya habateza imbere, badasubira inyuma, kuko ngo hari nabaturage bahabwa amafaranga, ariko kubera aza abatunguye, ugasanga bayakoresheje ibitari ngombwa bagasubira inyuma.
Dr. Kayitesi Usta, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, aravuga ko inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutaka, ndetse no kwimura abaturage hagamijwe inyungu rusange, zirimo kukigaho, kugirango ibiciro by’ubutaka byongererwe agaciro, umuturage abashe kubona amafaranga afite aho amuvana n’aho agomba kumugeza.
Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje, n’uko henshi abaturage usanga nta makuru baba barahawe mbere, bagatungurwa, ndetse bamara kubarirwa ugasanga amafaranga bagomba kwishyurwa aratinze, bikabagiraho ingaruka.
Gaga Eric