Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 140 ryoherejwe mu butumwa bw’Amahoro
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’abapolisi 140 bayo mu gihugu cya Centrefrique, bakaba basimbuyeyo bagenzi babo. Iri tsinda rikaba risa n’irisoje abapolisi b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka.
Iri tsinda ryagiye riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bo muri iki gihugu (Protection and Support Unit -PSU) rikaba risimbuye irindi ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.
Iki gikorwa cyo kohereza no kwakira no gusezera abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga ubutumwa b’amahoro muri Centrafrique, basezereweho kandi bakirwa na Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, akaba yasabye abagiye gukorana umurava , anifuriza ikaze abagarutse mu rwababyaye.
Mu kwakira abari batahutse yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwakoze akazi kanyu kandi kacu mu gihe cy’umwaka mumaze mutari kumwe n’imiryango yanyu, ariko mumenye ko akazi gakomeje kuko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira icyateza abanyarwanda imbere.”
ACP Rugwizangoga yavuze ko icyatumye basoza inshingano zabo neza aho bari, ari Disipuline, gukorera hamwe n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda, ibi bikaba byaranabahesheje imidari mu ruhando rw’amahanga.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Aho twari turi, twahagarariye igihugu cyacu neza kuko twacunze umutekano w’abanyacyubahiro batandukanye baba abo mu gihugu n’ab’umuryango w’abibumbye, no guherekeza amafaranga avuye kuri Banki nkuru y’igihugu no kuyageza ku bigo bitandukanye.”
Yakomeje avuga ati:”Twishimiye ko tugarutse mu rugo amahoro, kandi turangije akazi igihugu cyadutumye neza, bikaba byaraduhesheje ishema mu ruhando mpuzamahanga kuko twashimiwe ikinyabupfura, ubwitonzi, ubunyamwuga n’umurava byaturanze bigaragazwa n’imidari batwambitse.”
Yavuze kandi ko muri Centrafrique aho bari, bakoze akazi kabo neza, n’ubwo hafi ya buri muturage aba yitwaje intwaro, ariko ibyo bakaba bari babyiteguye kuko babyigishijwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, bakaba bari bafite amabwirizwa bahawe na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.
intyoza.com