Huye: Urubyiruko rurashishikarizwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwiteza imbere
HuyyUrubyiruko rutandukanye rubarizwa mu karere ka Huye rusaba rugenzi rwarwo gukoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kwiteza imbere no kwimakaza umuco nyarwanda.
Ukinjira mu mujyi wa Huye kimwe nko muyindi mijyi hirya no hino mu gihugu, ubona abantu biganjemo urubyiruko bahugiye ku matelefone ngendanwa agezweho azwi nka “smart phones” badahamagara ahubwo abenshi bandikirana, ibyo bita gucatinga.
Bimaze kumenyerwa, byabaye nkindwara rusange. Haba mu modoka zitwara abagenzi, mu mihanda bagenda namaguru, usanga buri umwe ufite ubu bwoko bwa telephone ngendanwa, ayihugiyeho, arangariye muriyo kugera n’aho ubona ko yageze ahandi.
Abafite izi terefone, usanga kenshi bakoresha imbugankorambaga zirimo nka whatsapp, facebook, twitter, Instagram, Viber nizindi ku buryo mushobora kugendana amasaha namasaha nta n’umwe ubajije undi aho avuye cg aho yerekeje, hari n’abarenga aho bajya cyangwa bagakora impanuka zitandukanye kubwo kurangarira muri terefone.
Ugirimpuhwe Adrien, umwe mu banyeshuri wiga muri kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye mu mwaka wa mbere, avugako gukoresha imbuga nkoranyambaga bimufasha cyane mu myigire ye nko kumenya amakuru acaracara hirya no hino ku isi, kuvugana numuryango hamwe ninshuti aba yarasize mu gace akomokamo, ndetse ngo binamufasha kumenya gahunda zishuri yigamo umunsi ku munsi.
Uretse aba banyenshuri bo muri kaminuza nkuru yu Rwanda bavuga iby’akamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwiteza imbere, abo ku Ishuri Rikuru ry Abaporotesitanti mu Rwanda PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) nabo bahamirije intyoza?com ko izi mbuga zafasha mu kwiteza imbere no mu myigire ya buri munsi.
Mutangana Jean Marie Vianney hamwe na Hategekimana Dieudonne, biga mu mwaka wa gatanu mu ishami ryuburezi nubucuruzi (faculty of education and business studies), bavugako izi mbuga zibafasha guhererekanya ubumenyi umwe yungutse ngo bugere no ku wundi, zibafasha cyane mu myigire yabo kuko bashakishaho ubumenyi biyungura mubyo biga byakozwe cyangwa byagezweho n’abandi hirya no hino ku isi.
Mutangana, avuga ko izi mbuga zanakwifashishwa n’urubyiruko mu kwikura mubushomeri. Atanga ubuhamya bwumunyeshuri biganaga mu mashuri yisumbuye wari umuhanga, aho yarangije agahita abona akazi bitewe no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Bombi, barangiza basaba urubyiruko kutararikira ibitabafitiye akamaro kuko nabyo ari byinshi kuri izi mbuga ahubwo ko bajya baha umwanya cyane ibyagira icyo bibagezaho nko gushaka amakuru ku mashuri bashobora kubonaho scholarship, amakuru abarangira akazi, ibishya byagezweho cyangwa byavumbuwe nibindi byabafasha kwaguka mu mitekerereze.
Rutinywa Frank, umuyobozi akaba numuhuzabikorwa mu itorero ryimakaza umuco nyarwanda “Urugangazi” rikorera mu nzu y igihugu ndangamurage iri mu Karere ka Huye, avugako imbuga nkoranyambaga zibafasha cyane mu gukwirakwiza indangagaciro nyarwanda mu rubyiruko rwo muri aka karere mu bihe byibiruhuko, aho bafasha abakiri bato gukurana umuco wo gusigasira imbyino gakondo, ibyivugo, amahamba, urubohero nibindi biri mu muco gakondo.
Rutinywa, Asaba urubyiruko ko rutazajya rukoresha izi mbuga mu kumenya no kwiga imico yabandi gusa, ko ahubwo natwe dufite ibyiza byinshi mu muco wacu abandi bashobora kutwigiraho.
Dushime Erick