Bugeshi: Nyuma y’imyaka 23 mu buhunzi, yaratahutse ntiyemerwa. Intandaro ni imitungo
Umubyeyi w’abana batanu nawe wa gatandatu, abarizwa mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, hashize 23 ahungiye muri Kongo(Zaire yo hambere), nyuma y’iyi myaka ukwezi kurenga kurashize atahutse. Ntaremerwa n’abo ku musozi iwabo dore ko ababyeyi n’abavandimwe be bapfuye, ihohoterwa rishingiye ku mutungo niryo nyirabayazana wo kutakirwa.
Cyimpaye Muhawe, umubyeyi w’abana batanu nawe wa gatandatu yahunze u Rwanda afite imyaka itandatu y’amavuko, nyuma y’imyaka 23 ahunze, ukwezi kurenga kurashize atahutse. Ubu arabarizwa mu murenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu, Yabwiye intyoza.com ko nyuma yo gutahuka agasanga nta babyeyi ndetse n’abavandimwe, abakuze bo ku musozi w’iwabo barimo kumuteragana bavuga ko batamuzi, n’abashatse kuvuga ko bamuzi bakabuzwa kubivuga bavuga ngo baramwemera bamushyire he, avuga ko biterwa n’imitungo y’iwabo baba baratwaye.
Aganira n’intyoza.com yagize ati ” Nahungutse nzanywe na UNHCR( Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe gucyura Impunzi) bangeza mu nkambi ya Nkamira, ngeze ku musozi w’iwacu babazaga abakecuru n’abasaza niba Data witwaga Sebikari bamuzi, abakecuru b’iyo iwacu mu Mburamazi bajya kubyemera ukumva abandi ngo mbesi ko muri gushaka kubyemera mufite aho muzamushyira.”
Cyimpaye, kugeza uyu munota acumbikiwe n’umuturage utuye imbere y’umurenge wa Bugeshi, yabwiye intyoza.com ko mudugudu w’iwabo ndetse n’abayobozi bakigerageza ku mufasha n’ubwo aho ari nta bufasha bundi bw’ubuyobozi afite uretse uyu muturage umurwanaho.
Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’uyu mubyeyi kitarasobanuka, ko nk’ubuyobozi bagiye aho avuga ko yavukiye ariko bakaba nta makuru ahamye aragaragaza ko aho koko hahoze ari iwabo.
Ibya Cyimpaye Muhawe, biracyari agatereranzamba, bamwe mu baturage birirwana umunsi kuwundi ndetse bamaze kugira bimwe bamenya kuri we, babwiye intyoza.com ko ikibazo afite babona gishingiye ku mitungo iwabo baba barasize ariko abayisigaranye bakaba badashaka kumwemera kuko bamwemeye bivuze ko iyo mitungo bayibazwa.
Amakuru agera ku intyoza.com ahamya kandi ko uyu mubyeyi, abana yari yarasize Nkamira nabo babamwoherereje, ubu ni umutwaro ku muturage umucumbikiye. Hari kandi amakuru y’uko musazawe mu miryango wari waravuze ko azajya gutanga ubuhamya ko amuzi yabivuyemo aho ubu yahinduye imvugo. Mbere yavugaga ko amuzi, ubu ntakivuga ko amuzi dore ko no ku murongo wa terefone yabwiye intyoza.com ko atamuzi nyamara mu ntangiriro y’iki kibazo yaravuze ko amuzi, bivugwa ko aba mu karere ka Musanze.
Munyaneza Theogene / intyoza.com