Kamonyi: Abagenerwabikorwa ba VUP nti bavuga rumwe n’abayobozi, babashinja kubivangira mu mikorere
Itsinda ry’abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa ubufasha butaziguye (Direct Support-DS) mu murenge wa Gacurabwenge, ntabwo bashira amakenga bamwe mu bakozi b’umurenge bashinja kubivangira mu mikorere no kuba aribo bafite ijambo rya nyuma kubibakorerwa birimo na Konti y’amafaranga yabo.
Itsinda Abadahigwa, rigizwe n’abakecuru, abasaza batishoboye 240 b’abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka(direct support), babarizwa mu murenge wa Gacurabwenge. Bavuga ko bafite ibibazo byinshi bishingiye ku kwivanga kwa bamwe mu bayobozi b’umurenge mu mikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo.
Aba bagenerwabikorwa ba VUP bagenerwa ubufasha butaziguye( Direct Support) bavuga ko bambuwe uburenganzira kuri Konti yabo, ijambo ryanyuma kubyo bakora ngo rigirwa n’umwe mu bakozi b’umurenge ushinzwe imibereho myiza. Bavuga ko bimwe ubuzima gatozi, bakeka ko biterwa no kudashaka ko bagira uburenganzira ku byabo, ahubwo bakomeza gufatirwaho ibyemezo
Mu bibazo bashyira imbere, hari kuba baragiye bakatwa 80% ku nkunga bagenerwa kandi byitwa ko ari iy’ingoboka. Bavuga kandi ko baguriwe Matora mu buryo budasobanutse, ko matera bayishyuye ibihumbi cumi n’umunani (18,000Fr) kandi ngo ku isoko itarenza cumi na bibiri(12,000Fr) nabwo ngo abaye menshi. Ntabwo bashira amakenga inyemezabwishyu bahawe, bavuga ko bigaragara ko yatanzwe n’ahacururizwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’ibindi.
Muri ibi, hiyongeraho amafaranga bavuga ko batangishijwe y’ubwikorezi bw’izi matora angana n’ibihimbi ijana na makumyabiri(120,000Fr)) kandi ngo barabwiwe ko bizakorwa n’aho bazagura ibi biryamirwa. hiyongeraho kandi amafaranga yahawe umukameramani, ibihumbi mirongo inani(80,000Fr).
Bavuga kandi amafaranga batahawe y’amezi atatu y’umwaka wa 2015 asaga Miliyoni 20 nkuko babivuga, kuburabuzwa bimwa ubuzima gatozi, kubakirwa inzu ku gaciro bavuga ko kadahuye n’imiterere yayo, kuba ubu nta byangombwa by’ubutaka ku mitungo yabo bafite, kuba hari abapfa ariko amafaranga yabo akaza akaburirwa irengero, n’ibindi.
Bimwe muri ibi byemezo ngo byabagizeho ingaruka bituma imibereho ya bamwe iba mibi, bavuga ko nk’uwagenerwaga amafaranga 7500 yahabwaga amafaranga igihumbi na magana atanu gusa( 1500Fr ). Iyibakwa ry’iyi nzu bavuga ko harimo inyungu za bakwe mu bayobozi, bavuga kandi ko hari abasinyishijwe ko aribo bagiranye amasezerano n’uwapatanye kubaka kandi ari ikinyoma.
Rushirabwoba Alphred, umukozi w’umurenge wa Gacurabwenge ushinzwe imibereho myiza(Social) yatangarije intyoza.com ko ibyakorewe aba bagenerwabikorwa ba VUP bafata inkunga y’ingoboka byari mu rwego rwo kubafasha, ko icyo bakora ari ukubagira inama no kubaha imirongo ngenderwaho, ko nta kwivanga mu mikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo byabaye, yemera ko amafaranga 80% ku nkunga bahabwaga yakatwaga hagambiriwe ku bubakira inzu ariko ngo byarahagaze. Yemera ko amafaranga y’amezi atatu y’umwaka wa 2015( ukwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena) aba bagenerwabikorwa batayabonye kugeza ubu, gusa ngo nabo ntayabagezeho.
Rushirabwoba, ahamya ko ibyabaga byose ngo habaga habaye inama. Kuba hari umukameramani wahawe ibihumbi 80 akaniyandika ku rutonde rw’abagenerwabikorwa, yagize ati ” aho ho si namenya. Nanjye babimbwiye ejobundi, nareba wenda kuri Lisite kuko batanga Matera ntabwo nari mpari n’uwamusinyishije si namenya uwo ariwe ariko nari nababwiye ko nzajya kureba nkamenya ngo kuki byagiye kuri iyo lisite.
Ku kibazo cy’inyemezabwishyu ishidikanywa ho kubwo kuba ifite imikono bigaragara ko idasa kandi n’abayitanze bigaragara ko muri kashi atari abacuruza matera, yagize ati ” Nabyo nari navuganye na Komite ngenzuzi, mperuka kuyibaza ngo ese ibintu biri ku murongo murabona bimeze neza, mvuga ko nzakorana nayo inama ku gira ngo turebe buri kintu cyose tumenye ngo ese kiri ku murongo.”
Abajijwe aho iyi nyemezabwishyu yavuye kuko ariwe bashyira mu majwi kuyizana, yahize ati ” Fagitire wenda nayo nareba, ariko ubundi yagombye kuba ari fagitire ya matera, ntabwo rero nakwibuka ngoo.., nkuko ntibuka ngo umunyamakuru yahawe amafaranga gute, na Fagitire ndumva ntibuka ngo yaje gute, nabyo numvaga ari ibintu bizakemuka mu nama nteganya kugirana nabo nkareba ngo bimeze bite, byakemuka gute.”
Aba bagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka, Basaba ubugenzuzi bwimbitse kandi bwihuse mu kwivanga k’ubuyobozi mu mikorere n’imikoreshereze bavuga ko itanoze ku mitungo yabo bityo ngo abagize uruhare bakabihanirwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Mugere juri hopital Remera Rukoma mwumve ukuntu abana barimo gupfa kubera uburangare bukomeye