Kamonyi: Rwabuze gica hagati y’umukecuru n’abana be bapfa imitungo
Umukecuru w’imyaka isaga 80 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara ho mu murenge wa Runda, avuga ko amaze imyaka isaga ibiri ataba iwe, ashinja umwe mu bakobwa be gutuma yangara. Mu gushaka igisubizo binyuze mu nteko y’abaturage byasabye kwiyuha icyuya ku buyobozi bwarimo Mayor.
Nyiraromba Veneranda, afite imyaka isaga 80 y’amavuko akaba atuye mu Murenge wa Runda mu kagari ka Gihara, avuga ko amaze imyaka isaga ibiri asembera, araraguzwa nyamara atabuze aho aba kuko afite ubutaka bwubatsemo inzu yubakiwe na FARG, avuga ko intandaro y’uku gusembera ari umwe mu bakobwa be wamwirukanye mubye.
Aya makimbirane muri uyu muryango nkuko ubwabo bayasobanura amaze igihe, abaturanyi n’abayobozi bagiye bajya mu kibazo cy’uyu muryango ariko bikarangira umwe muri aba atemeye imyanzuro yafashwe kugeza n’aho ikibazo cyagiye mu bunzi.
Alice Kayitesi, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi kuri uyu wa kane tariki 4 Mutarama 2018 yahagurukijwe n’iki kibazo ariko kandi agamije no kuganira n’abaturage b’akagari ka Gihara n’abagakikije ngo bajye inama ibafasha kwiteza imbere no gukemura ibibazo bitandukanye usanga byaranyuze mu nzego zibanze zitandukanye ariko bitarakemutse.
Nyuma y’impaka ndende zaranze iki kibazo, benshi mu baturanyi n’abazi iki kibazo cy’uyu muryango bagaragaje ko umukecuru yashatse gutonesha umwe muri aba babiri (umuto)akirengagiza umukuru kandi ari nawe uvugwa ko yagiye arwana kuri uyu muryango awucira inshuro hirya no hino. Byagaragaye kandi ko uyu mukecuru yigeze gutanga iminani muri aba bana ariko nyuma akisubiraho akanga gusinya.
Mayor Kayitesi, afatanije n’inteko y’abaturage banzuye ko iki kibazo kigomba kurangira. Basabye uyu mukecuru kwemera agasinya ko yahaye abana be iminani hanyuma uyu mukuru abaturage n’ubuyobozi bakiyemeza kumwubakira.
Abuzukuru b’uyu mukecuru basabwe kutagira icyo babaza uyu mukecuru kuko ngo ikibazo kiri hagati ye n’aba bana be b’abakobwa.
Uyu mukobwa mukuru muri aba bana babiri ari nawe byagaragajwe ko asa nk’uwashyizwe ku ruhande n’ubwo abasigaye (umukobwa muto n’umukecuru) bamushinja kwirukana mukecuru ariko nyamara atari ukuri kuko byagaragaye ko ngo ibyabaye byatewe no gushaka gutonesha hanyuma afatanije n’umukobwa muto akava murugo hitwajwe ukutumvikana n’umukuru.
Mu gihe mukecuru azaba amaze gusinya ko yatanze iminani, hanzuwe ko uyu mukobwa mukuru azafashwa kuboba aho aba. Muri iyi nteko y’abaturage kandi, Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane mungo, basabwe gukora biteza imbere, kwegera ubuyobozi bakabugisha inama mubyo babona batumva neza no kuba buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we.
Munyaneza Theogene / intyoza.com