Kamonyi: Baringa muri Telecentre, abavugwa ko bahuguwe ntabyo bazi
Telecentre yo mu Murenge wa Runda, abayikoresha n’abavugwa ko bayihuguriwemo ntabwo bemeranywa n’ibiri mu nyandiko intyoza.com ifitiye Kopi.
Ishyirwaho rya Telecentre, bwari uburyo bugamije gufasha cyane urubyiruko kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga(ICT), kumenya uko bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko internet n’izindi serivice zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Amasezerano( intyoza.com ifitiye kopi) ari hagati y’Akarere ka Kamonyi na Rwiyemezamirimo ku ishyirwaho rya Telecentre, agaragaza ko igomba ahanini kubyazwa umusaruro n’urubyiruko, bakiga gukoresha ikoranabuhanga(ICT), hagatangirwa serivise zihendutse ugereranije n’ahandi.
Hatanzwe mudasobwa zigera kuri 7, buri kwezi mu karere hasohoka amafaranga atari hasi y’ibihumbi ijana y’u Rwanda(100,000Fr) ahabwa umukozi byitwa ko atanga ubu bumenyi( aya niyo agaragara mu masezerano dufitiye kopi).
Mu icukumbura ryakozwe n’ikinyamakuru intyoza.com ku mikorere n’imikoreshereze y’iyi Telecentre ya Runda, byaba ku bikoresho n’amafaranga bya Leta biyigendaho, hagaragara urujijo kuko muri mashine 7 bivugwa ko zatanzwe, ahakorera umukozi ushinzwe guha abantu ubumenyi ku ikorana buhanga uhasanga mashine zitarenga ebyiri. Aho akorera naho kandi hibazwaho kuko ni ibiro bikorerwamo n’umukozi w’irembo.
Gukoresha Fotokopi, bihenze kurusha hanze kuko urupapuro rumwe (page ikozwe kopi cyangwa print) yishyurwa hagati y’amafaranga 50 n’ 100 mu gihe mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi byegeranye ari amafaranga 50Fr. Amasezerano agaragaza ko ibiciro byagombye kugabanywaho 20% uhereye ku by’ahandi.
Amwe mu malisiti y’abavugwa ko bahuguwe( intyoza.com ifitiye Kopi), abantu basaga 100 usanga ibyabo birimo urujijo, ababashije kuvugana n’umunyamakuru ntabwo bazi iby’uku guhugurwa. Ku rundi ruhande, Imikono n’amasinya yabo ni iyo kwibazwaho, terefone zashyizwe ku malisiti inyinshi twagerageje guhamagara ntabwo zicamo.
Kuri uru rutonde, uwanditsweho ko yitwa Fider( niko byanditse) yavuganye n’intyoza.com, abajijwe niba yarahuguriwe muri iyi Telecentre yagize ati ” Aho ntabwo wibeshye nomero, uwo si njye. Njye ntuye i Musanze.”
Uwitwa Eric Habimana ugaragara kuri uru rutonde, ahamagawe yitabye mu ijwi ry’umugore, yabwiye intyoza.com ko yitwa Mukabagamba Beatrice ko kandi atuye Gikondo akaba Runda atahazi. Yagize kandi ati ” Njyewe birantunguye, uwo Habimana Eric ntawe nzi.”
Ishimwe Khalimu, agaragara ku rutonde rw’abavugwa ko bahuguwe, ni umunyeshuri mu kigo cya ISETAR kiri iruhande rw’umurenge wa Runda, arangije umwaka wa kane mu by’ububaji aritegura kujya mu mwaka wa gatanu. Yatangarije intyoza.com ko mu rugo iwabo ari mu karere ka Gicumbi, yatangaje ibitari bike ku mpamvu ari kuri uru rutonde, avuga kandi ko hari benshi bo mu kigo bari kuri uru rutonde.
Yagize ati ” Hari umunyeshuri bahaye lisite arayizana twe tukajya dusinya, batubwiraga ko bazatwigisha, ntabwo twize twarategereje turinda tujya mu biruhuko bitabaye, nta nakimwe twize. Twariyanditse dushyiraho n’amanimero y’ababyeyi, baravugaga ngo tuzabanza twige hanyuma bazane mashine ababyeyi bagende bazishyura gake gakeya ngo birangire zibe izacu.”
Umukozi w’umurenge ugaragara mu masezerano wakagombye kuba akurikirana imikorere y’iyi Telecentre yabwiye intyoza.com ko atazi nabusa ibyayo.
Mu masezerano yasinywe tariki 1 Gicurasi 2017 hagati y’akarere na Rwiyemezamirimo, umwe mu bakozi babiri bashinzwe gukurikirana ikoreshwa neza rya Telecentre, ni umukozi ushinzwe uburezi mu murenge, ubwo yaganiraga n’intyoza.com yahakanye akomeje ko atazi iby’iyi Telecentre.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Runda, yadutangarije ko nawe ntabyo azi, yatuyoboye ku mukozi ukora mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge.
Ku kibazo cy’uko yaba azi uko Telecentre ikora n’uko abantu bahugurwa, yagize ati ” Hari abantu b2 bahigiraga, Gusa muri iyi minsi ishize nta bahageraga.” Urutonde rufitwe n’ikinyamakuru intyoza.com rugaragaza abantu basaga ijana bivugwa ko bahuguwe.
Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com kuri iyi micungire n’imikoreshereze iririmo urujijo ya Telecentre ya Runda ndetse n’umutungo wa Leta uyigendaho yatangaje ko ibi atabizi.
Yagize ati ” Twari tuziko umufatanyabikorwa dufatanya gucunga Telecentre yaba ayikoresha neza. Haba ku rwego rw’umurenge no ku rwego rw’akarere hari umukozi wagakwiriye kuyikurikirana umunsi ku munsi.” Akomeza avuga ko bagiye kubikurikirana bakamenya ukuri muri iyi mikorere bityo igakoreshwa icyo yashyiriweho ngo cyane ko hari amafaranga ya Leta yayigenzeho.
Usibye muri uyu murenge wa Runda, amakuru intyoza.com ifite ahamya ko no mu yindi mirenge irimo Telecentre ahenshi ngo zitabyazwa umusaruro mu gihe nyamara buri kwezi hatangwa Raporo z’ibyakozwe, ibi byiyongeraho kuba hari abakozi bivugwa ko bahawe kwigisha ICT-Ikoranabuhanga nyamara nabo ntaryo bazi. Hari byinshi tugicukumbura ku zindi zitandukanye ziri mu mirenge y’akarere ka Kamonyi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com