Igikona cyateye indege yari igurutse gusubira ku butaka
Indege yari itwaye abasirikare b’uburundi mu gihugu cya Somaliya, yagonze igikona mu kirere ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege i Bujumbura, byatumye isubira ku butaka ngo ibanze isuzumwe.
Amakuru ava mu buyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Bujumbura ndetse no muri Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi, ahamya ko indege yari itwaye abasirikare amajana b’u Burundi yerekeza i Mogadishu ho muri Somaliya yagize ikibazo cya Tekiniki ikigera mukirere bitewe n’Igikona.
Mbere y’uko iyi ndege igaruka ku kibuga cy’indege nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo yamaze isaha yose ikiri mu kirere. Iyi ndege ni iya Kompanyi safe Air ikaba yari itwaye abasirikare bavuye mu kiruhuko basubiye ku kazi muri Somaliya.
Aya makuru yatangajwe na Habimana Emmanuel, umukuru w’ikibuga cy’indege cya Bujumbura. Agira ati” Umudereva, yabonye agifata ikirere ko agonze inyoni, ahita agaruka hasi ku kibuga ngo indege ibanze yongere ikorerwe igenzura mbere y’uko yongera kuguruka.”
Habimana, atangaza ko iyo ndege ibyo yakorerwaga birangiye yahise yogera iraguruka. Umubare w’abasirikare bose bari batwawe n’iyi ndege ntabwo batangajwe kuko ngo ari ibanga ry’Igisirikare.
intyoza.com