Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera i Malakal
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo i Malakal, basuwe na Commissioner of Police(CP) Munyambo ari nawe muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri iki gihugu. Hari tariki ya 17 na 18 Mutarama 2018, Bashimiwe umurava mukazi.
Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu bakorera mu Ntara ya Malakal.
Yabashimye ubwo yabasuraga ku matariki ya 17 na 18 Mutarama 2018, ibi bikaba biri muri gahunda ye y’akazi yo kubera uko bakora akazi, imbogamizi bahura na zo no kurebera hamwe uko zakemuka.
Muri urwo ruzinduko rw’akazi CP Munyambo yari aherekejwe n’Abapolisi bari muri ubu butumwa bw’amahoro bakorera ku cyicaro cya UNMISS kiri i Juba.
Mu ijambo rye CP Munyambo yashimye Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri ako gace (Malakal) ku mikorere myiza ibaranga mu mirimo bashinzwe; abasaba gukomeza kurangwa n’Ubunyamwuga bubahiriza Amabwiriza ngengamikorere y’Umuryango w’Abibumbye no gukorana neza n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu; kandi bakabana neza n’abahatuye bashinzwe kubungabungira umutekano.
Yababwiye ati,”Imikorere ya kinyamwuga ibahesha ishema ikanahesha ishema U Rwanda. Mukomeze kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa kuko ari byo bizatuma muba Intumwa nziza zituma Ibendera ry’u Rwanda rikomeza kugaragara ku rwego Mpuzamahanga.”
CP Munyambo yashimye Abapolisi b’u Rwanda boherejwe kurinda abatuye mu gace ka Melut ; ibi bikaba byarabaye kuva tariki 6 kugeza 24 Ugushyingo 2017.
Abapolisi 77 boherejwe muri icyo gikorwa cyo kurinda Abaturage bo muri ako gace yabahaye icyemezo cy’ishimwe cy’uko basohoje neza ishingano.
intyoza.com