Nyanza: Dubai Family yigishije abacuruzi kuvuga indimi z’ubucuruzi
Dubai Family ni ihuriro ry’Abacuruzi bo mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana. Ryabigishije kuvuga indimi z’ubucuruzi; Icyongereza n’Igiswahili. Ibi byatumye banoza ubunyamwuga no gutanga serivisi zinoze.
Abacuruzi 25 bo mu Karere ka Nyanza nibo bamaze kwibumbira mw ihuriro bise “Dubai Family” ryabahuguye kuvuga indimi zubucuruzi: Icyongereza nigiswahili. Bahamya ko ryabafashije gukora ubucuruzi bwa kinyamwuga no kunoza servisi ku babagana, kuko mu mbongamizi bagiraga, harimo no kuvuga izo ndimi zubucuruzi.
Nkuko bamwe muri aba bacuruzi babitangarije intyoza.com nyuma y’ikiganiro cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro: PAX PRESS, bavuga ko uretse kubafasha kunoza Serivise ku babagana, kunoza ubunyamwuga no kwiga indimi, ngo uyu muryango bibumbiyemo wanabafashije gutahiriza umugozi umwe barushaho kunoza umwuga bakora.
Uwamwezi Beletilde, umwe mu bagize ihuriro “Dubai Family” yagize ati ” Ikintu cya mbere turasabana, tukungurana ibitekerezo. Ubu twiga indimi nk’icyongereza ku buryo n’ubwo tutarakimenya neza nta waza ngo adutware amafaranga. Ikindi ni uko tubwirana nk’ahari ibintu byigiciro gito. Nshobora gutuma, gutumwa na mugenzi wanjye aho kugenda twese. Iyo, umukiriya aje agasanga icyo ashaka utagifite, mugenzi wawe arakikuguriza, warangura ukakimwishyura. Ibi bifasha gutuma umukiriya agenda yishimye, mbega turuzuzanya, turubahana kandi turumvikana, twanogeje imikorere, nta shyari tugirana.”
Munyambonwa John, umucuruzi uhagarariye abandi mu Murenge wa Busasamana, akanaba umuyobozi wa Dubai Family, yagize ati ” Iri huriro twaritangiye muri 2016 turi abacuruzi 20 nyuma y’urugendo shuri twagiriye Dubai. Twamenye aho twabasha gukura ibyo ducuruza, twubatse ubumwe butuma aho kugenda umuntu ku giti cye hashobora no kujyayo umwe, abandi bakamutuma, ridufasha kungurana ibitekerezo no kunoza servise duha abatugana (Clients)”.
Munyambonwa, yakomeje avuga ko banogeje imikorere kuko ngo iyo abantu bishyize hamwe bibyara imbaraga. Agira ati, “Duhugurana mu ndimi zikoreshwa mu bucuruzi cyane nk’icyongereza n’igiswahili, inama iduhuza rimwe mu cyumweru ituma umucuruzi arushaho kwiyubaka mu kumenya gufata neza abakiriya, gusangira ubunararibonye na bagenzi bawe, tuhigira umuco wo gutanga servise inoze mu batugana n’ibindi.”
Havugimana Said Haji (azwi cyane kuri iri zina rya Haji i Nyanza kubera amata yitwa ayo kwa Haji), afite Resitora n’ubundi bucuruzi butandukanye aho abageze i Nyanza akenshi bataharenga. Yagize ati ” Ikimfasha cyane mu ihuriro Dubai family ni ukubona uwo mwanya wo kwicarana na bagenzi banjye tukaganira, tukungurana ibitekerezo”. Yakomeje avuga ko bimuruhura mu mutwe akumva yishimye, kandi ngo baratabarana, ati ” N’igihe hari igikenewe gukorwa, duhuza imbaraga. Iyo duhuye duhana ibitekerezo mu buryo twarushaho kunoza serivise”
Abagize Ihuriro “Dubai Family, bagaragaza ko umuco w’urukundo ugenda ukura umunsi ku munsi.Havugimana agira ati ” Umuco w’urukundo uraturanga, turahura kenshi kuko dufite ikibina kiduhuza tugahana amafaranga tukanungurana ibitekerezo, dufite imirima duhinga tukayibyaza umusaruro, dufite gahunda yo gutabarana, uwagize ubukwe turamutwerera tukamufasha, yagira ingorane tukamusura. Mbese iyo duhuye tuba tuguva utuntu twishakiye, utuntu tw’urwenya, two guseka no kunezerwa, mbese keretse wahigereye.”
Abibumbiye mu ihuriro Dubai Family, bahamya ko igikorwa batangiye bifuza ko waba umuco uzakwira hose kuko ngo mu gihe gito bamaze babona hari byinshi byabafashije guhindura mu mwuga wabo w’ubucuruzi by’umwihariko kunoza Serivise baha ababagana n’imibanire myiza hagati yabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com