Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatashye ibyumba by’amashuri 2 ku Muganza
Ibyumba by’amashuri byuzuye mu kagari ka Muganza ho mu murenge wa Runda, byatashywe kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2018. Bije kuba kimwe mu bisubizo ku bucucike bw’abanyeshuri muri iki kigo kitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco, Muganza II.
Ataha ku mugaragaro ibyumba bibiri by’amashuri byuzuye mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco Muganza II ruherereye mu murenge wa Runda, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Madamu Kayitesi Alice yasabye ubuyobozi bw’ikigo, abana n’ababyeyi gufata neza izi nyubako abazigiramo bakazigirira isuku.
Yagize ati ” Mubonye ibyumba byiza bisobanutse, ntacyo Leta iba itakoze, ntacyo ababyeyi baba batakoze ku gira ngo mwigire mu mashuri meza, mugomba kwiga neza kandi mugatsinda, murasabwa kugira isuku ku mubiri n’isuku y’aho mwigira, ababyeyi muhe uburere bukwiye abana kandi nti mutume hari umwana ubura amahirwe yo kwiga kuko nta kiguzi.” Yakomeje asaba ubuyobozi bw’ikigo n’ababyeyi by’umwihariko gufatanya mu guha uburere bukwiye abana no kugarura abana bose bataye ishuri.
Tuyisenge Oliva, yigisha mu mwaka wa mbere, yabwiye intyoza.com ko nk’umwarimu wigishaga abana basaga 150 mu cyumba kimwe igitondo n’ikigoroba, afashijwe mu kuboneka kw’ibi byumba nubwo ngo asanga imibare y’abana bakiriye ishobora kutagira byinshi igabanya ku bucucike bwabo.
Yagize ati ” Umwaka ushize twari dufite umubare munini w’abana mu mwaka umwe, nko muwa mbere twigishaga abasaga 150, kubigisha biratugora, kubakosora bikatuvuna, gukurikirana umwe kuwundi ni ikibazo, nabo ubwabo birabavuna kuko ntabwo biga neza, ireme ry’uburezi riragoye mu mubare w’abana bangana batya. Yego ni byiza ko tubonye ibi byumba ariko mu by’ukuri biracyari bikeya ugereranije n’abana mbona twakiriye, hari n’abo twagiye twanga kwakira kubera imyaka.”
Martin Bayisenge, umuyobozi w’ikigo yagize ati ” Izi nyubako dutashye zije zisubiza ikibazo cy’ubucucike mu bana kuko twari dufite ikibazo gikomeye mu kiciro cy’amashuri abanza, P1, P2 na P3. Abana bari bacucitse cyane aho icyumba kimwe cyakoreshwaga n’abana basaga 150, ireme ry’uburezi ryahazahariraga kuko niba umwarimu umwe akurikirana abana basaga 75 mu gihe cy’iminota 40, ntabwo abasha kubafasha neza uko bikwiye.”
Abana bazanywe n’ababyeyi babakuye ahandi bavuga ko barangiye amashuri y’incuke ariko bakaba bafite imyaka 5 y’amavuko ntabwo bakiriwe, hari n’abafite imyaka 6 y’amavuko bangiwe bitewe n’ubwinshi ngo bw’abana baje kwiga kandi ibyumba ari bike.
Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yohani Bosco Muganza II, gifite abanyeshuri basaga 1387 barimo 134 biga mu kiciro cy’ayisumbuye, gifite ibyumba by’amashuri 16 gusa. Ibyumba byatashywe byubatswe n’akarere ka Kamonyi ku bufatanye n’ababyeyi n’ikigo. Hari ikindi cyumba cya gatatu cyubatswe na Paruwase Gatolika ya Gihara. Muri rusange mu mirenge itandukanye igize akarere, kuri uyu munsi w’itangira ry’amashuri hatashywe ibyumba 16 by’amashuri byuzuye hamwe n’ubwiherero 12.
Munyaneza Theogene / intyoza.com