Kamonyi: Barambiwe gushakira abayobozi iwabo biyubakira ibiro by’umudugudu
Abaturage b’umudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka ho mu murenge wa Rugarika bagizwe n’imiryango 285 biyubakiye ibiro by’umudugudu. Nta nkunga basabye ni imisanzu yabo ubwabo. Ibi ngo byatewe n’uko bashaka kujya bagira aho basanga abayobozi babo atari ukujya kubashaka aho badafitanye gahunda.
Iyuzura ry’iyi nzu y’umudugudu, abaturage batangaza ko rije gukemura byinshi mu bibazo bahuraga nabyo bishingiye mu gushakisha mudugudu na komite yawo kimwe n’abandi bakagombye kuba babona ariko ngo kuko ntaho bagiraga babasanga uretse mu ngo zabo ngo wasangaga ku babona bigoye.
Uyu mudugudu wubatswe n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu (3,000,000Fr) aho buri muturage yatanze ibihumbi bibiri (2,000Fr) ndetse hadasizwe umuganda w’amaboko kuri bamwe.
Dushimimana Pacifique, umuturabe muri uyu mudugudu yabwiye intyoza.com ati ” Iyo uzi neza aho ushakira umuyobozi atari ukumusanga mu rugo iwe biroroha cyane. Twajyaga gushaka umuyobozi iwe hakaba ubwo umubura, ibi rero bizakemura ikibazo cyo kubona Mudugudu n’abandi twashakaga tukababona bigoye.”
Mukanyana, umuturage wishimiye kubona agira uruhare mu kubaka ibiro by’umudugudu bikuzura, yagize ati ” Twasiragiraga dushaka mudugudu n’abandi ugasanga kugira uwo ubona bigoye, uyu munsi nishimiye kuba nk’abaturage twiyujurije ibiro by’umudugudu nta bufasha bundi buvuye hanze.”
Akomeza agira ati ” Buri muntu yatanze ibihumbi bibiri, ubundi se tukitanga mu mirimo y’amaboko yasabwaga nko kubumba amatafari, gutunda amabuye n’ibindi. Ubu tuzajya tubona mudugudu ku biro twiyubakiye, inama tuyikorera kubiro byacu, rero ni ishema ryacu kuko nziko si imidugudu myinshi hano yemwe n’ahandi yiyubakiye ibiro.”
Jean Baptiste Muvunyi, umukuru w’umudugudu wa Ruramba yagize ati ” Mfite abaturage 1057 babarizwa mu ngo 285. Aba nibo mu mbaraga n’ubushobozi bwabo bicaye batekereza kwiyubakira ibiro by’umudugudu. Nta nkunga yindi ahubwo ni abaturage ku giti cyabo, byatekerejwe kuko abaturage badushakaga rimwe na rimwe bakatubura cyangwa se bakagorwa no kudusanga mu ngo aho washoboraga no kuba uri mu byawe nta kubone.”
Akomeza agira ati ” Buri wa gatanu tuba dufite itorero ry’umudugudu, buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi nabwo turahura mu mugoroba w’ababyeyi, buri wa kane dukora umuganda, mbese twe twihaye gahunda kuko dufite icyo dushaka gukora nk’abaturage bashyize hamwe. Ku biro by’umudugudu nta muturage n’umwe uzahabura Serivise, Komite y’umudugudu igizwe n’abantu batanu, buri wese azajya agira umunsi wo kuhakorera, hari urubyiruko hari abagore, tuzajya dupanga buri munsi ku buryo nta munsi n’umwe hazajya habura umuntu wakira abaturage.”
Mudugudu kimwe n’abaturage ba Ruramba, bahuriza ku kuvuga ko nta kintu wageraho utabanje kwishyiriraho imihigo y’icyo ushaka kugeraho, ko ndetse utabigeraho hatari ubwumvikane no gushyira hamwe. Ibi ngo bigendana no kumva ko mu mudugudu buri wese afite icyo azi ndetse ashoboye bityo ko iyo imbaraga n’ibitekerezo bya buri umwe bihuye n’iby’undi havamo ikintu gikomeye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com