Kamonyi: Byari, Agahinda, ishavu n’amarira mu ishyingurwa ry’abana batatu bishwe n’imodoka
Impanuka y’imodoka yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 yahitanye abana batatu bavaga ku ishuri. Barimo babiri bavaga inda imwe. Gushyingurwa kwabo byari agahinda n’amarira menshi. Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zitandukanye baherekeje aba bana.
Ubwo abana bane bavaga ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Gatizo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 bagonzwe n’imodoka y’ijipe ifite Pulaki RAD 313 I, yavaga Muhanga yerekeza Kigali. Batatu muri aba bana bahise bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka. Muri batatu bapfuye, babiri bavaga inda imwe.
Iyi mpanuka yabaye mu ma saa sita z’amanywa, ibera ahitwa Kariyeri ku rugabano rw’Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge.
Ishyingurwa ry’aba bana ry’abaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2018 mu irimbi riherereye ahitwa Nyamugari mu kagari ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge.
Baherekejwe n’imbaga y’abantu baturutse hirya no hino harimo n’ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, hari kandi n’inzego z’umutekano.
Gushyingura, byari Agahinda, Ishavu n’amarira ku bantu bose baherekeje aba bana. Kimwe mu bintu bikomeye byashavuje umwe mu babyeyi b’umwe muri aba bana bashyinguwe, ni uburyo umwana ngo yamusabye ibiryo mu gitondo ajya kwiga akamubwira ngo ni ajye ku ishuri arabirya agarutse.
intyoza.com