Nyanza: Irerero ry’Abana ryagabanije intonganya hagati y’ababyeyi
Umurenge wa Rwabicuma ni umwe mu mirenge y’akarere ifite irerero ry’abana bato. Amasaha ya mugitondo mbere y’uko ababyeyi bajya mu mirimo, babanza kujyana abana babo mu irerero ku gira ngo bajye mu mirimo nta nkomyi. Basabwa kutibagirwa kujya gucyura abana i saa tanu z’amanywa.
Irerero rya Rwabicuma, ryubatswe mu 2014-2015 ku nkunga y’umushinga Action AID ingana na miliyoni 39. Uruhare rw’ababyeyi rungana na miliyoni 9 yiyongera kuya Action AID. Abana bakirwa mu byiciro bitatu aribyo icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu, ari nacyo basorezaho bajya gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Mukarushema Esther, avuga ko irerero rya Rwabicuma ryaje nk’igisubizo ku babyeyi. Yagize ati “Ndi umwe mu babyeyi bafite abana mu irerero, ryaje ari igisubizo ku babyeyi, kuko nti twagiraga aho dusiga abana tugiye mu mirimo. Najyaga guhinga mpetse umwana, ugasanga birangora kubona umubyizi, kugeza n’aho nageze nkajya ntonganira n’umugabo mu murima, kuko yanyuzagamo akavuga ngo nanebwe, atitaye ko umwana yananiye.”
Akomeza avuga ko mubyo irerero ryamufashijemo, ari ukuba atagitongana n’umugabo mu gihe bari mu murima ndetse n’aho yahingaga iminsi ibiri kuri ubu ngo ahahinga umunsi umwe.
Uretse kuba Mukarushema, kimwe na bagenzi be bavuga ko irerero ryabafashije kwita ku mirimo yabo isanzwe, banatanga ubuhamya bwo kuba abana banyuze mu irerero, bageza igihe cyo gutangira amashuri abanza bagaragaza kujijuka.
Twahirwa Faustin, umurezi w’abana bazanywe mu irerero agira ati “Aba bana iyo baje, baza bagikunze ababyeyi babo, cyane ko harimo ababa bacutse vuba, n’abakiri ku ibere, ku buryo mu ntangiro iyo ababyeyi babazanye bakabasiga, usanga barira. Ariko uko tugenda tubigisha bageraho bakamenyera, ugasanga bamenye gusabana na bagenzi babo kandi bakanagira ikintu cyo gufata vuba ibyo bigishwa.
Murungi Janette, ahagarariye ibikorwa by’umushinga Action AID utari uwa Leta ukorera mu karere ka Nyanza ari nawo wateye inkunga igikorwa cyo kubaka amarerero(R-ICDLC) atatu ari mu aka karere, harimo iri ryo mu Murenge wa Rwabicuma, irya Mukinga n’irya Busasamana ricyubakwa. Avuga ko bajya kubaka amarerero bari bafite intego yo korohereza abagore mu kazi kavunanye bakoraga.
Agira ati” Wasangaga nk’umugore ajya guhinga cyangwa gukora indi mirimo, ugasanga umwana niba arize wa mubyeyi abifatanyije no kujya konsa.
Muri uyumwaka wa 2018 mu irerero rya Rwabicuma, habarurwa abana 143 bari mu byiciro bitatu aribyo; abana bakiri bato cyane, abari hagati ndetse n’abamaze kujijuka bitegura gutangira umwaka wambere.
Ni mu gihe ariko hari gukorwa ubukangurambaga, mu rwego rwo gukangurira ababyeyi kuzana abana babo mu irerero, kuko imibare y’ababyeyi bitabira kuzana abana ikiri micye cyane, ugereranyije n’abana bose bari mu Murenge wa Rwabicuma bakeneye kujyanwa mu irerero.
N’ubwo ababyeyi bitabiriye kujyana abana babo mu irerero bishimira iki gikorwa, ku rundi ruhande bagaragaza zimwe mu nzitizi bahura nazo, zirimo kuba bakora urugendo rurerure bazana abana ndetse no kuza kubacyura, cyane ko baba bagomba kubazana mu masaha y’igitondo ubundi bakagaruka kubatwara satanu z’amanywa.
Ikindi kibazo ababyeyi n’ubuyobozi bw’irerero bagaraza, n’icyo kuba abana batabasha kubona amafunguro mu gihe bari ku irerero cyane ko hari n’ababyeyi bazana abana ku irerero nta mpamba babazaniye kubera ikibazo cy’ubukene. Ibi ni nabyo baheraho basaba ko gahunda yo kugaburira abana mu gihe bari ku irerero yashyirwa mu bikorwa.
Ku kibazo cy’ababyeyi bagaragaza ko bakora urugendo rurerure bajyanye abana ku irerero, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvugako hari gukorwa uburyo amarerero yagezwa mu mirenge yose igize aka karere, ariko ngo iki gikorwa ni kirangira hazakurikiraho kureba uburyo aya marerero yakubakwa no muri buri kagari.
Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza .com