Kudatanga amakuru kuri ruswa bituma Miliyari 35 zinyerezwa ku mwaka
Mu cyegeranyo cy’umuryango Transparency International Rwanda cyashyizwe ahagaragara tariki 22 gashyantare 2018 hagarutswe ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera muri Miliyari 35 anyerezwa ku mwaka bitewe no kudatanga amakuru kuri Ruswa. Kudatanga aya makuru ngo bituma ubukungu bw’igihugu buhazaharira, amafaranga anyerezwa ngo yakagombye kuba afasha mu iterambere ry’Igihugu.
Mu cyegeranyo kuri ruswa cyashyizwe ahagaragara tariki 22 Gashyantare 2018 bivuye mu bushakashatsi bw’umuryango wa Transparency International( umuryango urwanya ruswa n’akarengane), bushyira u Rwanda mu bihugu bitatu ku mugabane wa Afurika biza ku isonga mu kurwanya ruswa. Gusa ibi ntabwo bikuraho ko amafaranga agera kuri Miliyari 35 y’u Rwanda anyerezwa ku mwaka bitewe no kudatanga amakuru kuri Ruswa nkuko byatangajwe n’ishami ry’uyu muryango mu Rwanda ( Transparency International Rwanda).
Appollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda ( Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda), mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa ariko kandi ngo urugendo ruracyari rurerure.
Atangaza kandi ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe nziza ku rwego rw’Isi ndetse na Afurika aho ruri ku mwanya wa 3 muri Afurika ngo haracyari byinshi byo gukora ku gira ngo ruswa irwanywe, avuga ko kudatanga amakuru bituma akayabo k’amafaranga agera kuri Miliyari 35 anyerezwa ku mwaka.
Mupiganyi yagize ati” Mu bushakashatsi twakoze mu Rwanda mu mwaka wa 2017 mu bantu basaga 2300, bugaragaza ko kudatanga amakuru kuri ruswa bituma amafaranga agera muri Miliyari 35 anyerezwa ku mwaka, aya ni amafaranga menshi yakabaye afasha mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitadukanye.”
Mupiganyi, atangaza ko kuba hari abatitabira gutanga amakuru bikanatuma kariya kayabo k’amafaranga y’u Rwanda ahatikirira ku mwaka, ngo bishingira ahanini ku myumvire ituma bamwe bagura serivise bagenerwa ku buntu, abandi bakemera kunyura inzira z’ubusamo bibwira ko ziboroheye bashaka kubona ibyo batemerewe, bagahitamo gutanga ruswa bucece ngo baronke ibyo batakabaye babona. Ibi ngo bigira ingaruka haba ku muntu ku giti cye n’igihugu muri rusange.
Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro, yatangaje ko nubwo hari intambwe nziza imaze guterwa mu kurwanya ruswa ngo inzira iracyari ndende ugereranije n’aho igihugu cyifuza kugera mu kurandura ruswa.
Musangabatware, atangaza ko ubushake bwa Leta mu kurwanya ruswa buhari, ko hari ingamba zishingiye ku mategeko ashyirwaho agamije kutihanganira uwo ariwe wese wishora muri ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, hari ukugenda havugururwa amategeko ahana icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano nayo agahuzwa n’igihe, hari ubukangurambaga no kwigisha abantu kurwanya ruswa no kuyitangaho amakuru hamwe n’izindi ngamba.
Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda mu mwaka wa 2016 rwari ku mwanya wa gatatu n’amanota 54, ubu nabwo ruhagaze ku mwanya wa gatatu ku rwego rwa Afurika n’amanota 55 ( rwazamutseho inota), uyu mwanya ruwuhuriraho n’igihugu cya Cape verde. Ku isi ruri ku mwanya wa 48 aho rwavuye ku mwanya wa 50 mu mwaka wa 2016.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, nta gihugu kiruri imbere. U Rwanda ruri ku mwanya wa 48 ku isi, Tanzaniya iza ku mwanya wa 103 n’amanota 36, Kenya iza ku mwanya wa 143 n’amanota 28, Uganda ku mwanya 151 n’amanota 26, u Burundi ku mwanya wanyuma mu karere ku manota 22.
Munyaneza Theogene / intyoza.com