Kamonyi: Abanyeshuri basaga 1000 bigishijwe na Polisi uko bakoresha umuhanda birinda impanuka
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa kane tariki 1 Werure 2018 yaramukiye mu gikorwa cyo kwigisha abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga uko bakoresha umuhanda birinda impanuka. Igikorwa cyitabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abarezi.
Abanyeshuri 1300 nibo biga mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gihinga, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 1 Werurwe 2018 bigishijwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi uburyo bagomba gukoresha ngo birinde impanuka mu gihe bakoresha umuhanda.
Atangiza gahunda y’ibyumweru 2 bigamije ubukangurambaga mu gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda, SP Mark. Minani yibukije abitabiriye iki gikorwa biganjemo abanyeshuri n’abarezi ko gukoresha umuhanda neza bijyana no kwirinda impanuka.
Yagize ati ” Twatangije gahunda yo kwigisha, gusobanurira abakoresha umuhanda bose uko bakwiye kwitwara birinda impanuka. Ni gahunda izamara ibyumweru bibiri ariko kandi bitavuze ko izaba irangiye ahubwo izakomeza kuko umuhanda urakoreshwa. Twasanze rero uyu munsi tugomba guhera ku banyeshuri kuko ni bamwe mu bakoresha umuhanda, bagomba kumenya uko bawukoresha birinda impanuka.”
SP Minani, yibukije ko mu gukoresha umuhanda nta muntu ukwiye kunyura aho abonye cyangwa kwambuka uko yiboneye. Yibukije cyane abanyeshuri ko bagomba kubanza kureba mu byerekezo by’aho ibinyabiziga bituruka, bakambukira ahabugenewe( ahari Zebra Crossing), bakambuka babona ko ikinyabiziga gihagaze.
Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi witabiriye iki gikorwa yabwiye abanyeshuri ati ” Dufite umuhanda munini wa Kaburimbo mu karere kacu ukunda kuberamo impanuka zigatwara ubuzima, zikangiza. Ibi byumweru bibiri biradufasha ngo twese abakoresha umuhanda tumenye kuwitwaramo neza. Abana bacu b’abanyeshuri, tubigisha ibi kugira ngo namwe mutubere abavugizi mu gukoresha umuhanda neza twirinda impanuka.”
Valens Ntarindwa, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gihinga yabwiye intyoza.com ko bishimiye igikorwa Polisi ibakoreye cyo ku bigisha gukoresha umuhanda birinda impanuka.
Avuga ko ikigo ayoboye gifite abana 1300, ko kumenya gukoresha neza umuhanda ari ukurinda ubuzima bwabo. Avuga kandi ko abana batagiraga ubafasha kwambuka bava cyangwa bajya ku ishuri, ariko ngo nyuma y’iki gikorwa bagiye kumushaka dore ko Polisi ngo yabemereye kumuhugura no kumuha umwenda wo kwifashisha mu gihe afasha abana kwambuka umuhanda.
Mu gutangiza gahunda y’ubukangurambaga mu gukoresha neza umuhanda hirindwa impanuka, ubutumwa bwatanzwe kuri buri wese ukoresha umuhanda ni ukutagira uburangare, kwita ku kureba mu byerekezo byose igihe ugiye kwambukiranya umuhanda, gukoresha inzira zabugenewe kandi neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com