Muhanga: Abaganga badahagije muri Poste de Sante ya Gahogo, imbogamizi kuri Serivise nziza
Bamwe mu bagana poste de santé ya Gahogo iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, barasaba ko umubare w’abaganga babakira wakwiyongera. Abarwayi bajya kuhivuriza batinda guhabwa serivise ndetse ngo hakaba hari n’abashobora gutaha batavuwe.
Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga n’abandi bazakurema isoko baba baturutse mu bice byo mutundi turere bajya kwaka serivise z’ubuvuzi kuri poste de santé iri mu kagari ka Gahogo, babwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko ubuke bw’abaganga ba bakira ari ikibazo gikomeye.
Umwe muri bo yagize ati ” Iyo tuje kwivuza dutinda guhabwa service z’ubuvuzi, hakiyongeraho ko iyo umuganga agiye kuruhuka mu gihe cy’amasaha yagenwe, gutanga serivise z’ubuvuzi usanga ziba zihagaze. Twongera kwakirwa ari uko umuganga avuye mu kiruhuko aba yafashe.”
NDUGUYE Eugene, muganga akaba n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Shyogwe ari nacyo gifite mu nshingano iyi poste de santé ya Gahogo, yemeza ko abaganga ari bake kuri iyi poste de sante.
Agira ati ” Nibyo koko umubare w’abarwayi bagana iyi Poste de sante uri hejuru cyane ugereranyije n’uw’abaganga baba bagomba kubakira. Duhura n’ikibazo gikomeye cyane kuko usanga abarwayi basigaye banga kugana ibigo nderabuzima biri muri uyu mujyi hanyuma bakaza kwivuriza hano.
Nduguye, asaba inzego zibishinzwe kongera umubare w’abaganga bakora kuri poste de santé ndetse no kongera umubare wa poste de santé mu tugari dutandukanye tugize akarere ka Muhanga mu rwego rwo gutanga serivise zinoze kubajya kwivuza.
Zimwe mu mpamvu zituma abarwayi batitabira cyane kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima biri mu mujyi wa Muhanga, ahanini ngo byaba biterwa n’uko ibi bigo binengwa n’ababigana kubaha serivise mbi, bityo akaba ariyo mpamvu abagana poste de sante ya Gahogo barushaho kwiyongera umunsi ku munsi kuko baba bizeyeko ariho bashobora kwakirwa neza kuruta uko bakirwa ku bigo nderabuzima birimo nicya Kabgayi kinengwa n’abatari bacye mubakigana.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sosthene yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati“ Icyo kibazo natwe turakizi kuko hariya (kuri poste de sante), usanga hahurira abarwayi benshi cyane, cyane ko hanegereye isoko.”
Akomeza agira ati ” Buriya rero tunagira n’ikibazo cyo kuba abaturage banga kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima bibegereye. Ikindi kibitera, ni uko usanga aho gusuzumira abarwayi kuri ibyo bigo hakiri hato cyane. Aha kandi haniyongeraho abaturage bashobora kuba batishimira serivise bahabwa n’abakora muri ibyo bigo, ibyo bigatuma ba baturage baturuka mu bindi bice birimo n’inkengero z’umujyi wa Muhanga bafata umwanzuro wo kujya kwivuriza kuri poste de sante irihariya mu Kagali ka Gahogo.”
Uyu mukozi ushinzwe ubuzima mu karere, avuga ko mu rwego rwo gutanga Serivise inoze ku bajya kwivuza hariho gahunda igamije kubaka Poste de Sante muri buri Kagari. Asaba ko muri uyu mujyi wa Muhanga, hakubakwa ikindi kigo nderabuzima cyunganira ibihasanzwe ndetse na poste de santé, cyane ko aribyo byatanga igisubizo kirambye mu gutanga service zihuse kandi zinoze.
Abaganga badahagije kuri Poste de santé zubatse mu tugari tumwe na tumwe two mubice bitandukanye by’igihugu ni kimwe mu bibazo bigarukwaho cyane n’abaturage bajya kuhaka serivise z’ubuvuzi. Bavuga ko hari n’abataha batavuwe, kuberako baba barambiwe gutegereza igihe kirekire umuganga wabitaho.
Ikibazo cya poste de santé ni kimwe mu byagarutsweho mu myanzuro y’umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu, wabaye guhera tariki ya 26 Gashyantare kugeza kuya 1 Werurwe 2018, aho byemejwe ko za Poste de santé zigomba kongerwa mu Tugari aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage servise z’ubuvuzi.
Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com