Kamonyi: Ikiraro gihuza Umurenge wa Runda na Ngamba cyaciwe n’imvura
Imvura iguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2018 itwaye ikiraro gihuza Umurenge wa Runda na Ngamba. Iki kiraro cyari gifatiye runini ubuhahirane bw’abaturage b’imirenge yombi dore ko cyananyuragaho Ibinyabiziga, aho cyari kiri nti wahamenya.
Ikiraro gihuza Umurenge wa Runda na Ngamba gishenywe n’imvura iguye kuri iki gicamunsi tariki 13 Werurwe 2018 ahagana ku isaa kumi. Iki kiraro cyakoraga ku Tugari twa Kagina(Runda) hamwe n’Akagari ka Kabuga(Ngamba). Abaturage bari bagiye muri buri murenge, kwambuka ntabwo bigikunze, abana bigaga nabo ni uko buri wese ararara aho gicitse ari.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yahamirije intyoza.com itwarwa n’imvura ry’iki kiraro anavuga ko ubuhahirane hagati y’imirenge yombi bwahagaze, ko nta n’umuturage uri muri Runda cyangwa Ngamba uri bwambuke akoresheje iyi nzira y’aho ikiraro cyari kiri bitewe n’amazi.
Gitifu Mwizerwa agira ati ” Ikiraro cyacitse ntabwo abari hakurya bari kuza hakuno n’abari hakuno nti bari kujya hakurya. Twabwiye abaturage ko batari bwishore muri ayo mazi. Abana biga ino aha ngaha baracumbika ino aha, abari hakurya bagume hakurya, turahashyira irondo ku gira ngo hatagira uzanamo ubwato cyangwa bimwe bita ibihare. Kubera ko ari amazi y’imvura buriya birageza mu gitondo yagabanutse turebe uko twisuganya dukore wenda inzira y’abanyamaguru babe babona uko bambuka mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.”
Ikiraro cyacitse gitwawe n’amazi y’imvura nyinshi yaguye cyari gifatiye akamaro kanini abaturage mu mihahiranire, ari ibinyabiziga byagikoreshaga mu bwikorezi bw’ibintu bitandukanye, abaturage b’iyi Mirenge n’abandi bakoreshaga iki kiraro mu buryo butandukanye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com