Bugesera-Mayange: Ababaga inyama z’injangwe n’imbwa bakazirya bakanazigurisha bunyama bafashwe
Abantu batatu kuri uyu wa kane tariki 22 Werurwe 2018 bafatanywe inyama z’injangwe babaze n’izikiri nzima mu Murenge wa Mayange. Bivugwa ko bazibagaga bakazirya izindi bakajya kugurisha. Injangwe n’imbwa muri aka gace ngo ni amatungo yo murugo atagipfa gucaracara.
Abana b’abasore batatu bataranageza ku myaka 18 bafatiwe mu Murenge wa Mayange kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe bafite inyama z’injangwe babaze hamwe n’injangwe zari zikiri nzima. Izi Nyama ngo bajya kuzigurisha, abaziguze bakaba baziko ari inkwavu zibaze. Si injangwe gusa ngo kuko n’imbwa baciye urwaho barayihitana bakayibaga.
Nkurunziza Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo ariko kandi avuga ko ibi atari iby’i Rwanda, ko bidahuye n’umuco Nyarwanda. Gusa na none ngo si Abanyamayange nubwo ari abanyabugesera.
Yagize ati ” Natwe byadutangaje, nubwo ndi mu kiruhuko ariko nabibonye nanjye. Ikigaragara ntabwo ari abaturage ba Mayange babikoze, ni abaturage b’Imusenyi, bava imusenyi bakaza baje guhiga utunyamaswa mu ishyamba aho twasigaye. Inyamaswa barazimaze none batangiye injangwe n’imbwa.”
Akomeza agira ati” Bafashwe, na Polisi yabimenye igisigaje ni ukubajyana bakababaza, ikibabaje ni uko ari abana. Bari hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi itandatu. Ntabwo bikwiye. Bafataga izo ntuze bakazibaga bazita udukwavu bakajya kubigurisha abaturage, niba bajyaga kubigurisha iwabo, niba babigurishaga hariya, si mbizi neza ariko umuntu azabikurikirana nubwo ndi mu kiruhuko.” Akomeza avuga ko biteye ubwoba rwose, ngo ntabwo bikwiye umuryango w’abantu, nubwo ngo atari abanyamayange ariko ni abanyabugesera. Agira ati” nanjye nari ku muhanda ngenda ndahagarara ndabareba.”
Si ubwambere amatungo yo murugo muri aka gace yibasirwa, uyu mu gitifu yatangaje ko mu minsi yashize hari abari babaze imbwa i Lilima bikamara iminsi ari igisebo ngo none hadutse ababaga injangwe. Abaturage ngo nibo babifatiye kuko bamaze iminsi babagenzura aho ngo baburaga irengero ry’injangwe n’imbwa zabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Aka ni akumiro koko, injangwe kweri? iyo abo bana urabona amahano bazanye iwacu i Rwanda!!!!!!
Ntibikwiye, wasanga barataye ishuri bakajya kuroga bene kanyarwanda
Aaaaa!
Rwose mureke turye kuko amasambusa ntago nayizera ikindi guhiga ntago byemewe abantu birirwa mu mashyamba bajye babigaho.
Tutashimira abashinzwe umutekano ba Kindonyi badufashije kubafasha