Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cyayo cya cumi
Gabby ari mu mayirabiri, mu gihe icyizere cy’ubuzima cyari kuri URUSARO, umukobwa w’uburanga buhebuje wa Minisitiri aje kwitambika. Gusa na none ku wakurikiye izi nkuru azi icyo Minisitiri avuze kwa Gabby cyane ko ntacyo Dr Vincent atamubwiye. Ku rundi ruhande, Gabby na Nyina bamaramaje kujya kugisha umushinjacyaha inama, ese mama azabagira nama ki!? Kurikira iki gice cya cumi cy’inkuru ndende ya “URUSARO.”
Mu gitondo cya kare inkoko yariyo ngoma Gabby na nyina bari basesekaye mu rugo rw’umushinjacyaha ngo bamutekerereze amahano yose yakozwe na mushuti wabo Minisitiri ndetse na Dr. Charles. Umushinzacyaha nawe yabateze amatwi baramubwira uburyo bamenye amakuru mbese nta nakimwe basize inyuma ndetse bamubwiye n’impungenge bafite ko amategeko atabemerera guhabwa imigabane yabo kuko Gabby atariyagashinga urwe rugo kandi amategeko yarateganyaga ko kugirango umuntu azungure bisaba ko yakabaye afite umugore.
Umucamanza yabateze amatwi arabumva neza cyane arangije arabwira ati” Niba ari uko bimeze imitungo yanyu mugomba kuyisubizwa ariko biciye mu nzira zemewe n’amategeko, iyambere yoroshye ni uko uyu musore yarongora akubaka urugo rwe kugirango amategeko yacu amwemerere kwegurirwa imigabane ye yose ise yasize amuraze, icyakabiri ni uko wowe nyina w’abana wagurisha iyo migabane ukandikira Leta uyimenyesha ko abana batarageza igihe cyo kwikurikiranira umurage n’ubwo barazwe bityo ushaka kugurisha umurage wabo kugirango ubashe kongera gushora imigabane bundi bushya noneho byanditse kumazina yabo bititwa umurage kuko igihe byaba byanditse ku mazina yabo ho nta kibazo.
Ubwo murambwira icyo muhisemo kandi mu gikore vuba cyane naho ikijyanye no gukurikirana abanyabyaha cyo mwagikora mwamaze gushyikira imigabane yanyu kuko mugitangiye nonaha byatuma bahita bagurisha campani zose wenda bakanahunga mugahomba, kimwe nuko mwabura abatangabuhamya babashinza mukitwako mwabeshye urukiko mugahanwa, bariya bagabo barakize kuburyo bugaragara, umutangabuhamya wese washaka kubashinza babishatse bamugura.
Gabby yari umuhanga cyane yahise atekerezako baramutse bemeye bakagurisha imigabane bishobokako abo bagabo batabemerera kongera gushora bwa kabiri, yahise ababwirako agiye guhita ashaka umugore ndetse afite n’umukunzi, ati” Ahubwo mwitegure vuba cyane bitarenze ukwezi ndaba narongoye kuko imyaka bisaba ndayifite kandi n’umugore ndamufite, niyo mpamvu ngomba kurongora rero. Umugambi barawunogeje baratandukana, byari ibishyushye mu muryango wo kwa Gabby kuko bari bagiye kwitegura ubukwe butunguranye kandi busanga ibindi bibazo byari ahongaho bitoroshye.
Gabby byihuse yahise abwiza ukuri URUSARO ndetse anamusaba ko yamubera umugore kandi byihuse! Birumvikana ntaho URUSARO yari guhera abihakana kuko uretse no kuba yari asigaye akunda Gabby ariko wibuke ko nawe yari afite n’umugambi wo guhora urupfu rwa nyina na bene wabo bose. Ku munsi ukurikiyeho Gabby yagiye kwereka nyina na bashikibe umugore yenda gushaka, URUSARO yari yabyiteguye cyane yambaye neza nk’umukazana ugiye kwa nyirubukwe, imihanga yo kwerekana umukazana yagenze neza ndetse hari hari n’inshuti za hafi z’umuryango, n’umushinzacyaha mukuru ntiyari yatanzwe, umugeni baramwishimiye cyane ndetse bemeza ko ntawundi umuhungu wabo agomba kurongora atari URUSARO. Dore ijambo Gabby yagejeje kubari bateraniye aho uwo munsi:
Nyakubahwa mushinzacyaha mukuru,
banyakubahwa bandi muteraniye aha,
nshuti z’umuryango wacu,
bavandimwe tuvukana,
mama mubyeyi umbyara
ubu mfite umunezero udasanzwe wo kubereka uwo nahisemo
uzambera akabando nzicumba iteka
uzansegura akansasira bihoraho
uzasigara mu mwanya wa mama agafata inshingano zo kunyitaho
uzampereza amazi ndwaye akanyitaho ndi na muzima,
nguyu nta wundi ni URUSARO AGNES, mwene TUMUKUNDE AGNES, uwo nahariye ubuzima bwange ngo afatanye n’umugenga wabyose Rugira kubugenga!
Tukaba twarafashe umunsi wo kurushinga ndetse si nakera ni kuwagatandatu utaha. Bityo twishimiye uburyo mwatubaye hafi mu bihe by’akababaro tumazemo iminsi ariko cyane twishimiye kurushaho uburyo mugiye kudufasha mubihe by’umunezero twinjiyemo guhera none.
Abari bateraniye aho bose bakomye amashyi, impundu bazivuza urwanaga gusa abenshi mubari bateraniye aho nti bibazaga Impamvu uwo musore agiye kurongora byihuse kuko yari amaze gutangaza ko azarongora mu cyumweru gikurikiyeho nta n’umwanya wo kwitegura ubukwe ashyizemo. Cyokora nta numwe wari uzi ukuri uretse abo mu muryango ndetse na wa mushinzacyaha mukuru wari watumiwe mu banyacyubahiro.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo arimo gishigisha ntavura, igihe abandi bari batashye, Gabby yagiye kubona abona Minisitiri na wa mukobwa we Iris barahageze, nyakubahwa Minisitiri yatangiye yihanganisha umuryango kuba barahombye umubyeyi ndetse abizeza ko bazabahora hafi, mbese yabivuze muri aya magambo: Mubyukuri twagize akazi ntitwagaruka kubareba ariko twabazirikanaga cyane, ubu twari tunyarutse nge n’uyu mukobwa wange ngo tubasuhuze gusa dutunguwe no guhura n’abantu hariya hanze bavuga ko bavuye hano mu muhango wo gutera ivi k’umuhungu wanyu, birantunguye cyane kuko nari naravuganye na muzehe atarataha ko Gabby azarongora Iris mu rwego rwo gushimangira ubushuti bwacu, none kuki mwabenze umukobwa wange nti mumbwire? Ese kuba umusaza yaratabarutse bivuzeko umubano w’umuryango wacu nawo watabarutse(wapfuye)? Ibyo nyakubahwa Minisitiri yabivugaga ab’umuryango bose bateranye maze umwe mubasaza bari aho arahaguruka ashimangira ko Gabby agomba kurongora Iris mu rwego rwo gusigasira ubumwe bw’umuryango, ndetse yashimangiye ko koko nizo nzoga yazinyoyeho.
Iki cyahise kiba ikibazo cy’ingorabahizi kuri Gabby ndetse na nyina kuko bibazaga ukuntu, noneho Gabby yarongora umwana wa minisitiri kandi bagamije kwihorera bikabayobera. Cyokora mu rwego rwo gucisha bugufi abantu bari bakiri aho Gabby yabasezeranije ko umugambiwe atari uguca imiryango ahubwo ibyabaye byatewe n’uko ise yatabarutse bitunguranye akagenda atamubwiye ko yemereye Minisitiri ko Gabby azarongora umukobwa we, cyokora yabasezeranije ko nta rirarenga agiye kubitekerezaho agasubika ubukwe yari afitanye n’undi mukobwa.
Guhera uwo munsi Iris yatangiye kwikurura kuri Gabby, byari amahire bari bahageze URUSARO we yatashye, igihe Minisitiri yari agiye gutaha wa mukobwa we yahereje Gabby terefoni ngo amuhe nimero akoresha bage bavugana kandi amubwirako yishimiye ko bagiye kuzabana, cyokora nuko ibyererana byose atari zahabu naho Iris yari umukobwa mwiza wa kwifuzwa na buri wese. Mu gihe Gabby yari atarandikamo nimero yahingukiye k’ubutumwa bugufi Iris yariyakiriye buteye gutya:
Umva mukobwa muto, nahamagaye iso namubuze ubanza bari munama gusa umubwireko twagezeyo kandi n’umukobwa yenda kurongora amaze kumutwereka ngo ubanza yitwa TUMUKUNDE AGNES niba gahunda ikomeje rero ni mutebuke mwihuta nge ndatashye ubwo murahaca gitwari. Gabby yitegereje neza umuntu wohereje ubu butumwa asanga ni nimero y’Umushinzacyaha mukuru, byaramutunguye cyane ariko yihagararaho cyane ngo hatagira umenya ibyabaye ni uko yandikira nimero Iris ubundi baratandukana, cyokora kuri iyi nshuro amahirwe yo kuba Gabby yarongora URUSARO yari atangiye kugabanuka kuko atari gutatira igihango ise yagiranye na Minisitiri.
Uwo mugoroba Gabby yaricaye atekereza kubyo ari kubona bimunyura mu maso, biramuyobera, yigiriye inama yo guhamagara nyina akamubwira ibyo yasomye muri terefone ya Iris byerekana neza ko n’umushinzacyaha ari inyuma y’ibiri kubabaho gusa ku bw’amahirwe makeya yasanze nyina yaherekeje abashyitsi, ariko kuko Gabby yumvaga agiye gusara yahise yatsa imodoka akurikira URUSARO bari batandukanye mukanya gato ngo amutekerereze ibyabaye amaze gutaha.
Bidatinze Gabby yari asesekaye aho URUSARO yabaga, maze amuterereza ibimaze kuba iwabo byose ati” Ndakwingize, ndaje ungire inama ibyacu byakomeye nyuma yuko utashye twagiye kubona tubona Misitiri araje arikumwe n’umukobwa we, bageze murugo bashinze urubanza ko bahanye igihango na data kera ko nzarongora umukobwa wa minisitiri ariwe uwo Iris ngo none yaraje kubaza ibyo yumvishe ko ngiye kurongora undi atari umukobwa we.” URUSARO yariyumviriye atekereza yitonze arangije abwira Gabby ko bagomba gutwara ibintu gakeya bakamenya amakuru yose ati” Reka twitonde kuko uru rugamba turi kurwana tumeze nk’ubushishi burwana n’intare, nitureba nabi ziradusyonyagura, ariko nitureba neza turazijya mumatwi no mumazuru no mukanwa kugeza zose zipfuye, cyokora ndumva wanabanza ukagisha inama umushinzacyaha mukuru mbere yo gufata umwanzuro hanyuma tukagenda tukanaganiriza Dr. Vincent tukamusaba amakuru ahagije kuko we numvishe ashobora kudufasha kuko azi byinshi kuri bariya bagabo.
Gabby yahise aturika araseka atari uko yishimye ahubwo ari uko ibintu bimucanze, yahise na none atekerereza URUSARO uburyo yavumbuye ko n’umushinzacyaha yihishe inyuma yibyo bibazo ashingiye ku butumwa bugufi yari yabonye muri terefone ya Iris bumumenyesha amakuru yose y’ibyaberaga iwabo wa Gabby, gusa ibi URUSARO ntiyabyemeye nk’ukuri ahubwo yasabye umukunzi we Gabby ko bibaye byiza bajya kureba umushinzacyaha iryo joro bakamugisha inama kandi yaba ari nabyo koko nawe abiri inyuma ntakindi cyatuma tubivumbura uretse kumuba hafi tukamenya neza ko ibyo twaganiriye yabitangaje bityo nawe tukamwirinda ariko twamuvumbuye neza.
Nti byatinze umugambi waranoze imodoka barayurira bajya kureba umushinzacyaha bombi, bagezeyo bamuterereje ibyo minisitiri yaje akabakorera byose mbese birinda kugira icyo bamukinga uretse ko batamubwiye ibya bwa butumwa babonye yandikiye Iris.
Koko burya ngo inzira ntibwira umugenzi, hari aho umugabo agera ngo akabura ayo amira n’ayo acira! None se aba bana ko inzira zabo zigoswe, uwo bagize ngo bariyambaje basanga ari ikirumirahabiri amaherezo ni ayahe!? Wicikwa n’igice gikurikira…
Sixbert Murenzi / intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
nanjye nzarebe iherezo ry’aba bantu koko
ark man la uziko isi itagiranumunoza koko? ubuse bizarangira gute?