Kamonyi: Abantu 2 birakekwa ko bahitanywe n’imvura mu gihe amazu n’imyaka byahatikiriye
Imvura yaguye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 1 Mata 2018 mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi yangije byinshi mu bikorwa remezo, amazu n’imyaka y’abaturage bitagira ingano byahagendeye mu gihe hakekwa ko abantu 2 batwawe n’iyi mvura idasanzwe. Ubuyobozi butangaza ko hari ikirimo gukorwa.
Ubuzima bw’abantu babiri nibo bakekwa ko batwawe n’aya mazi. Bose ni abo mu Murenge wa Nyarubaka. Umwe ni umu mama w’imyaka 61 y’amavuko aho bivugwa ko kuva imvura yagwa yabuze kandi ngo naho yari yagiye kwa Musaza we i Musambira akaba adahari.
Abana ba musaza we ngo bahuye nawe ahagana saa mbiri z’ijoro agana ku mugezi wa Mpombori aho yagombaga kwambukira, bamubwira ko bimeze nabi we aravuga ngo aragiye. Yiriwe ashakishwa kuri uyu wa mbere tariki 2 Mata 2018 baramubura ariko ngo babonye akenda yari yifubitse hafi y’uruganda rwa Kawa i Musambira ruri hafi y’umugezi.
Undi ukekwa ko yaba yazize imvura, ni umugabo wasanzwe mu kidendezi cy’amazi ahacukuwe amatafari ariko ibye ngo bikaba bitarasobanuka kuko hari no gukeka ko yaba yazize urundi rutari iyi mvura. Uyu ngo yajyanywe kwa muganga gupimwa nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi yabitangarije intyoza.com
Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatangarije kandi intyoza.com ko inzu zigera kuri 47 zangijwe n’iyi mvura. Yangije kandi ubwiherero 43, ibikoni 28, mu gihe inzu 57 zari zisakaje amategura yamenaguritse.
Imyaka yiganjemo imboga yari ihinze ku buso bwa Hegitali zisaga 79 mu bishanga bya; Bishenyi, Rwabashyashya na Mpombori yatwawe yose n’iyi mvura ku buryo bigoye kugira icyo abahinzi bazaramura. Hari kandi ibiraro bibiri birimo icyahuzaga Kamonyi na Ruhango hamwe n’ikindi cyambuka mu Murenge wa Kayumbu muri Kamonyi.
Abasenyewe amazu n’iyi mvura batishoboye burundu burundu nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ngo harashakwa uko bafashwa mu gihe kandi ngo bategereje ko na MIDIMAR yagira icyo ikora kuri ibi biza. Iyi mibare ni iy’agateganyo yo mu Mirenge itandatu ariyo; Rukoma, Karama, Runda, Nyarubaka, Rugarika na Mugina. Ubuyobozi buvuga ko hakiri ibigikusanywa muri rusange ngo hamenyekane ingano n’agaciro k’ibyangiritse.
Munyaneza Theogene / intyoza.com