Imbwa zifashishwa na Polisi mu gutahura ibiyobyabwenge, zatahuye urumogi mu nzu y’umuturage
Imbwa za Polisi zishinzwe kureha ibiyobyabwenge, ku itariki ya 22 Mata 2018 zatahuye urumogi mu nzu y’umuturage witwa Hakizimana Evariste w’imyaka 33 wo mu kagari ka Kinazi mu Murenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe.
Ibi bikaba byakozwe mu mugambi Polisi y’u Rwanda yihaye wo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, ibi bikorwa byo gutahura ibiyobyabwenge bikaba biri kubera mu turere twa Kirehe na Ngoma, bikaba byari biteganyijwe ko bimara iminsi itatu.
Muri iki gikorwa cyo gusaka no gutahura ibiyobyabwenge hifashishijwe imbwa kiri kubera muri utu turere, mu karere ka Ngoma naho hafatiwe ibiro 21 by’urumogi, hanafatwa abantu batanu (5) babikwirakwizaga mu baturage.
Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri utwo turere.
Umuyobozi w’umusigire wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe Chief Inspector of Police (CIP), Elie Bugingo, yavuze ati:”Nyuma y’aho mu nzu ya Hakizimana haketswe ko harimo ibiyobyabwenge, twoherejemo izi mbwa zifashishwa na Polisi mu kubishakisha, nyuma y’amasegonda make koko ihita ibihatahura.”
Yasabye abaturage kudashora amafaranga yabo mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko, ahubwo bakayashora mu bibafitiye akamaro kandi bibateza imbere.
Yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge. Ikoreshwa ry’izi mbwa za Polisi zireha ibiyobyabwenge ni imwe muri izo ngamba. Ikindi kandi ifatwa rya Hakizimana ryagakwiye guha ubutumwa abandi bantu bose bumva bagishaka kwishora mu biyobyabwenge bakabivamo kugirango batikururira gukurikiranwa no guhanwa n’amategeko.”
CIP Bugingo yavuze ko gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ko Polisi y’u Rwanda itakwihanganira abashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.
Aha yavuze ati:”Twe nk’abashinzwe kureba uko amategeko ashyirwa mu bikorwa, ntitwakwihanganira kubona ubuzima bw’abaturage bacu cyane cyane urubyiruko bujya mu kaga kubera ibiyobyabwenge. Niyo mpamvu dusaba buri wese kuduha amakuru kugirango ubyishoramo cyangwa ubicuruza afatwe ashyikirizwe ubutabera.”
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imbwa zifashishwa mu gutahura ibiyobyabwenge n’ibisasu biturika (Canine brigade) Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi, yavuze ko kugeza ubu iri shami rifite imbwa 91 zatojwe neza gutahura ibiyobyabwenge n’ibisasu biturika.
intyoza.com