Kamonyi: Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri uzwi ku izina rya Mudidi yahagaritse akazi
Bizimana Emmanuel(Mudidi) yandikiye umuyobozi w’Akarere amumenyesha ko ahagaritse akazi by’agateganyo. Mudidi, azwi cyane mu kigo cy’ishuri cya Remera-Rukoma aho yamaze imyaka isaga 15 akahakurwa ajyanwa mu rwunge rwamashuri rwa Gatizo.
Bizimana Emmanuel, abatari bake bamuzi cyane ku izina rya Mudidi. Mu ibaruwa ye yo kuwa 24 Mata 2018 intyoza.com ifitiye kopi, yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi amumenyesha ko ahagaritse akazi by’agateganyo ku mpamvu z’uko arwaye umugongo, umumereye nabi bityo ngo akaba agomba kujya kuwivuza.
Dore uko urwandiko Mudidi yanditse ruteye:
Bizimana Emmanuel (Mudidi), yajyanywe kuyobora urwunge rw’amashuri rwa Gatizo akuwe mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Remera-Rukoma, bitegetswe na Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Minisitiri Rwamukwaya, yategetse ko Mudidi akurwa mu kigo cya Remera-Rukoma tariki 16 Gashyantare 2018 ubwo yasozaga igikorwa cya MINEDUC cyanyuze mu bigo by’amashuri bitari bike mu karere hagenderewe ubukangurambaga ku ireme ry’Uburezi. Mubyo Mudidi yazize harimo umwanda ukabije wabonywe aho abana b’abahungu bararaga ndetse no mukigo imbere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com