Kamonyi: Polisi ikorera mu Murenge wa Runda yatahuye urwengero rw’inzoga zitemewe n’amategeko
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Runda kuri uyu wa gatatu tariki 2 Gicurasi 2018 ahagana ku i saa kumi n’imwe za mugitondo, ishingiye ku makuru yahawe, yatahuye uruganda ruto rwengerwagamo inzoga zitemewe n’amategeko zo mu bwoko bwa Kambuca(icyerekezo).
Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri Sitasiyo ya Runda kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage hatahuwe urwengeo rw’inzoga zitemewe n’amategeko zo mu bwoko bwa Kambuca( Icyerekezo), hafashwe Litiro 2100 zari zikiri mugitariro.
Uyu mukwabu wakozwe, wari mu rwego rwo kurwanya ikorwa ry’inzoga zitemewe n’amategeko. Amakuru intyoza.com yahawe na bamwe mu baturage batifuje gutangaza amazina yabo, ahamya ko bamenye ko mu rugo rw’umwe mu baturage(tudatangaje amazina) hengerwa izi nzoga, zenzwe n’umugabo ukorera i Kigali. Mu kumenya aya makuru ngo bifuje gufatanya na Polisi bayiha amakuru hagamijwe kuzica.
Ubwo Polisi yageraga ahengerwa izi nzoga, nyiri ukuhengera ntabwo bahamusanze, abakozi akoresha nabo bahise bakuramo akarenge bariruka. Umurenge wa Runda ukunze kugaragarwamo ikorwa ndetse n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe n’amategeko ndetse n’ibindi biyobyabwenge birimo urumogi n’ubwo imikwabu yo kubirwanya idasiba gukorwa na Polisi ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Munyaneza Theogene / intyoza.com