Nyanza: Kwishyura gusa imitungo yangijwe muri Jenoside nti bihagije mu bumwe n’ubwiyunge
Ubumwe n’ubwiyunge ni Politiki ya Leta igamije kongera kunywanisha abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ku bugeraho, ni inzira irimo no gusubiza uwahemukiwe agaciro, kumusaba imbabazi no kwishyura ibyangijwe. Mu Karere ka Nyanza, Kwishyura gusa imitungo yangijwe bidaherekejwe no gusaba imbabazi ngo nti bihagije mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Emmanuel Nzimenya ku myaka 54 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Muyira. Avuga ko Imana ntacyo itakoze ku bantu, ko kandi n’Igihugu ntako kitagize ngo gifashe abantu kubana mu bworoherane. Kuri we ikibazo abona gikomeye ngo si imitungo yishyurwa, igikenewe kandi gikomeye ngo ni umutima wicujije, ugasaba imbabazi uwo wahemukiye kwishyura bigakurikira.
Agira ati” Nziko ntako Imana na Leta bitakoze, niba udasaba imbabazi umuntu wagiriye nabi, urafite umutwaro mu mutima wawe, ese uzawutura gihe ki!? Wabyemera utabyemera uzabana n’umuvandimwe wawe, ntabwo uri Imana ngo waramuremye, ntabwo Leta ikubwira ngo wibana na kanaka, uzakomeze ukore ibyo wishakiye niba ubona uzabishobora, gusa birakwiye ko uwahemutse agira umutima wicuza, agatera intambwe akegera uwo yahemukiye akamusaba imbabazi.”
Mpambara Jerome, umuturage mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Muyira agira ati” Hari n’abo twababariye kandi batabashije kudusaba imbabazi. Abarokotse Jenoside bafite ikibazo cy’uko abo bantu batabegera. Umuntu akwegereye n’umutima uciye bugufi imbabazi urazimuha, hari n’abazibonera mu murima bajyanye guhinga.”
Akomeza ati” Hari n’utangira ku kwishyura mwagera hagati kubera umutima umubonana ukamubabarira. Gusa na none abanangiye imitima bafite ubushobozi bwo kwishyura nti babikore, nti banasabe imbabazi mbona Leta yagashyizemo imbaraga, kuko gusaba imbabazi byo bamwe ubona batabikeneye.”
Sinigenga Venuste, atuye mu Kagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, agira ati” Abantu ni ngombwa kugira ngo bishyure imitungo bangije, birakwiye kandi ko imanza zirangizwa. Iyo abantu bamaze kwiyunga umuntu agasubiza ibyo yangije ibyo byombi biri kumwe byatugeza ku bumwe n’ubwiyunge, gusa na none imbabazi nizo ziza mbere kuko nizo musingi wa byose, iyo umuntu yakoshereje undi akamusaba imbabazi, burya umutima w’uwakosherejwe nawo uratuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme abona Akarere ayoboye kamaze kugera ku ntambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge, n’ubwo ngo inzira igikomeje, avuga ko nk’ubuyobozi baticaye ubusa.
Agira ati” Ikigaragara ni uko twashyize imbaraga nyinshi mu kugira ngo twegere abaturage, tubagaragarize byinshi mu byakozwe kandi bigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge hari aho bugeze. Turagenda dufatanya n’abaturage ngo abakoze ibyaha bakaba hari ibyo babazwa n’ubutabera babihanirwe bityo uwahemukiwe abone ubutabera.”
Akarere ka Nyanza gafite imanza za gacaca zisaga ibihumbi 7 zitararangizwa, inzitizi mu bumwe n’ubwiyunge. Muri izi manza, Umurenge wa Muyira wonyine ufite kimwe cya kabiri cyazo. Ubuyobozi buvuga ko bufite ingamba bwafashe zo kwegera abaturage mu nzira zishoboka zatuma irangizwa ry’izi manza ryihuta bityo uwahemukiwe agahabwa ubutabera ariko kandi n’ugomba kugira ibyo yishyura akabyishyura bikava mu nzira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com