Kamonyi: Impanuka 99% zakabaye zirindwa-DICGP Dan Munyuza
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Dan Munyuza yabwiye abitabiriye igikorwa cya Polisi cyo kugororera Umudugudu wa Wimana utararanzwemo ibyaha muri 2017 ko impanuka ziri ku kigero cya 99% zakagombye kuba zirindwa. Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu gukumira no kurwanya impanuka n’ibyaha bitandukanye.
Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, ubutumwa bw’uko impanuka 99 % zakagombye kwirindwa yabutanze kuri uyu wa 15 Gicurasi 2018 ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo kugororera abatuye Umudugudu wa Wimana wo mu Kagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga kubwo kugira Umudugudu utarangwamo ibyaha.
Yagize ati ” Urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano mu muhanda, iyo dukoze isesengura, za accidents ( Impanuka) 99% zose ni impanuka zakabaye zirindwa, zaba iza moto, zaba iz’amagare, zaba iz’amamodoka.” Akomeza avuga ko izi ari impanuka zakabaye zirindwa abantu bagenda gahoro bakurikiza amategeko y’umuhanda.
Yakomeje agira ati” Ibi ndabivuga kubera ko nziko abo bashoferi bitwara nabi, batwara za moto cyangwa amamodoka babarimo, abatabarimo ni bene wanyu, ni abanyarwanda, ni ukubigisha ariko tukabamagana abafite izo ngeso. Waba uri kuri moto wabona agutwara nabi ukavuga uti; mpagarika ntabwo uri buntware kuko ndabona ufite gahunda yo kunyica, yo kunkubita hasi, ntubitinye, cyangwa ukamubwira uti ngiye guterefona Polisi igutegere imbere iguhagarike iguhane.”
DICGP Dan Munyuza, yasabye buri wese gutekereza ku mpanuka ziba zigatwara ubuzima bw’abantu, akababaro kaba iyo hari ubuzima bw’umuntu bugendeye mu mpanuka kubera kurangara, kureberera abakora amakosa no kudatanga amakuru ku bantu nk’aba. Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu gukumira no kurwanya impanuka kandi buri wese agashyiramo imbaraga nyinshi.
Aha kandi yagize ati” Ababishoboye mujye mubaza mubitaro hirya no hino mu gihugu cyacu, mu mavuriro, inkomere zirimo kubera impanuka zakabaye zirindwa, cyangwa mu menye abana babuze ababyeyi kubera impanuka zakabaye zirindwa.”
Igikorwa cyo kugororera Umudugudu wa Wimana wahize iyindi mu kutarangwamo ibyaha mu mwaka wa 2017, cyakozwe muri iki cyuweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Uyu mudugudu wubakiwe ibiro by’Umudugudu, uhabwa amazi meza ndetse na buri rugo muri 104 zigize Umudugudu ruhabwa umuriro uturuka ku mirasire y’izuba. Muri iki cyumweru kandi ngo hazibandwa ku nyigisho zo kwirinda ibihungabanya umutekano mu buryo butandukanye kuko ngo umuntu umwe iyo aguye mu mpanuka yakabaye yirindwa birababaza cyane, bibabaza Polisi, abaturage n’Igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com