Kamonyi: Mudugudu yavuze kuri Cishamake wamukubise agafuni akanamenesha umwana iwabo
Umukuru w’Umudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugarika yavuze adategwa ibya Cishamake wamukubise agafuni akarusimbuka, ubu akaba yamenesheje umwana w’umukobwa nyuma yo kwinjira nyina. Ubuyobozi bw’umudugudu ngo bwakoze ibyo bwari bushoboye ibindi biharirwa izindi nzego zibusumbye.
Giramata Martin, Umukuru w’Umudugudu wa Remera ho mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugarika, yahamirije intyoza.com kuri uyu wa 24 Gicurasi 2018 ibitari bike kuri Cishamake Jean Bosco wamukubise agafuni akaba yaranamenesheje umwana w’umukobwa witwa Nawomi mu mutungo w’iwabo nyuma yo kwinjira nyina.
Uretse kumenesha uyu mwana mu mitungo y’iwabo, uyu Cishamake ngo ni nawe ku itariki ya 12 Mata 2018 wakubise agafuni uyu Mudugudu ku bw’amahirwe ngo Imana imukingira ukuboko arakomereka gusa. Kuri iyi tariki kandi ngo yanamenaguye ibirahure by’imwe mu nzu z’ubucuruzi mu isantere ya Kiboga.
Mudugudu yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Cishamake yaje atinywa n’abaturage kuko yavugaga ko ari umuvuzi gakondo, kunyikoma bwa mbere byahereye ubwo nacumbikiraga umubyeyi atabishaka kuko yari aje kumwishyuza amafaranga ye yamuriye ariko ngo ntagire icyo amumarira, kuva ubwo yamfashe nk’umwanzi.”
Akomeza ati” Ankubita agafuni ( aka bateresha imyaka ahahinzwe bita Nyirabunyagwa) nari ntabajwe n’abaturage ko ngo arimo kumenagura inzugi z’abandi ku kabari aho yari agiranye ikibazo n’abantu barimo na nyirako. Mpageze yarambwiye ngo Yajya yambona, yarakabanguye ngafatira mukirere ariko arankomeretsa. Naradandabiranye ngiye kwikubita hasi abaturage baramufata barakamwambura. Nyuma nagiye kwa muganga nawe aza gukurikiranwa n’inzego uretse ko bamujyanye bigasa nko kwikozayo.”
Umukuru w’Umudugudu yakomeje agira ati” Ibibazo Cishamake yagiye ateza byose twabimenyesheje inzego zidukuriye, Akagari, Umurenge, Akarere, mbese biri mu maboko y’ubuyobozi budukuriye kuko ikibazo cyo kirahari. Njyewe twagiranye ikibazo kiri no mu nkiko ntabwo nagira byinshi mvuga. Gusa kuva yahagera nta mutekano, aragaragaza isura mbi ku baturage batuye mu gace, abaturage ntacyo batazi kuri we n’ubuyobozi budukuriye byinshi barabizi muri Raporo twagiye dukora.”
Nsengiyumva Modeste, umuturage akaba n’umucuruzi wamenaguriwe ibirahure by’urugi n’amadirishya yabwiye intyoza.com ati” Intandaro y’ibi ni uko yanyatse inzoga nyuma y’izo yari amaze kunywa nkamubwira ko amasaha yo gukinga yageze, yanyarukiye inyuma mu gikari ( Iwe) azana agafuni nari kumwe n’abantu 3 duhita dusunikiraho urugi atangira kumenagura ibirahure, turatabaza, umukuru w’umudugudu aje amukubita agafuni, yakijijwe n’umugabo witwa Werarisi.” Akomeza avuga ko n’ubu ntacyo arakorerwa.
Twagerageje kuvugana na Cishamake Jean Bosco ariko yanga kugira ibyo atangaza ku bimuvugwaho. Gusa mu magambo make agenda yavuze ko ibimuvugwaho ari ibinyoma, ko ahubwo we ari umupasitori wejejwe( mu idini cyangwa itorero atadutangarije), ahubwo ko hari abamwanga bakanamwangisha abandi.
Giramata Martin, Umukuru w’Umudugudu wa Remera yabwiye umunyamakuru ko ikibazo cye na Cishamake wamukubise agafuni kiri murukiko, ko ndetse kuwa kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 yagiye ku rukiko I Muhanga kwibutsa ikibazo cye ariko ngo umushinjacyaha ufite Dosiye akamubwira ko bakirimo kubikurikirana. Avuga ko umudendezo rusange w’Abaturage arimo kuyobora utameze neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com