Kamonyi-Rukoma: Bibutse Abana n’Abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Mu gihe Kwibuka ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bikomekje mu gihe cy’iminsi 100, mu Murenge wa Rukoma kuri uyu wa 1 Kamena 2018 bibutse Abana n’abagore bishwe muri Jenoside. Uyu muhango witabiriwe cyane n’abana b’abanyeshuri n’abarezi babo.
Abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abarezi babo n’abayobozi b’ibi bigo bibarizwa mu Murenge wa Rukoma bafatanije n’ubuyobozi bw’Umurenge bibutse ku Nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko Abana n’Abagore.
Umuhango wo kwibuka aba bana n’abagore bishwe urw’agashinyaguro, wabimburiwe n’urugendo rushushanya inzira y’akababaro, inzira y’umusaraba abishwe banyuzemo. Urugendo rwatangiriye kuri EPR ( Ku rusengero rw’abaperesiputeriyeni) Rukoma, rusorezwa mu Kiryamo cy’Inzovu ahari urwibutso rwahoze rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi mibiri ubu yimuriwe mu rwibutso rw’Akarere.
Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, hagarutswe ku buryo Jenoside yateguwe, uko yakozwe n’ingaruka zayo. Havuzwe kandi ku rugendo rwo kwiyubaka, icyakorwa ngo ubumwe bw’abanyarwanda bukomeze gusigasirwa.
Nduwayo, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rukoma yibukije abitabiriye uyu muhango uko Jenoside yakozwe muri aka gace kari kegereye icyahoze ari Komine Taba, uburyo abari insoresore z’interahamwe bavuze ngo “ Umututsi wese ashake aho ajya cyangwa se yiyahure”.
Ibi ngo byakurikiwe no kubwira abatutsi ngo bahungire kuri Komine “TABA” ( Ubu hakorera Umurenge wa Rukoma), ko ariho bari bubashe kurokokera. Ibi ariko ngo byari ikinyoma kuko ngo abahahungiye bakusanijwe bakazanwa mu Kiryamo bagaterwamo Gerenade abasigaye bagatemagurwa. Hari n’abakuwe mu bigo by’amashuri byari hafi bicwa nabi, aho abenshi babatemaguye.
Theophile Iyamuremye, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rukoma yagize ati” Turibuka abahoze ari abanyeshuri, abarimu babo, Abana bato n’Abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cyacu, ni ngombwa ko duhora twibuka ku gira ngo dukumire ikibi cyose cyakongera guteza amacakubiri mu bana b’abanyarwanda”.
Akomeza ati” Ni byiza ko uyu munsi tuzirikana abanyeshuri n’abana bato, ku gira ngo aba bana turera hano tubabere isomo, bazirika ko hari abana banganaga nabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bazira uko baremwe, bazira ubwoko bahawe batihaye. Igihugu cyacu aheza kiri mu kugana, tugomba natwe kugira umusanzu uzatuma ejo turaga abana bacu igihugu kizira amacakubiri, igihugu kizira urwango, igihugu kirimo amahoro.”
Kagoyire, umurezi mu kigo cy’amashuri cya Murehe, mu kiganiro yatanze, yabwiye abitabiriye uyu muhango ati” Tugomba kwibuka ngo dusubize agaciro aba bana twibuka uyu munsi, abanyeshuri n’abarezi, ndetse n’abamama batubyara bambuwe ubumuntu muri kiriya gihe cya 1994 igihe bicwaga nk’inzoka, bakicwa nk’inyenzi, nta mpuhwe za kimuntu bagirirwa, baratakambye babura ubagirira impuhwe, nti bigeze bagurirwa imbabazi.”
Adeline Nyiransengiyumva, wari intumwa y’Inama y’igihugu y’abagore-CNF ku rwego rw’Akarere muri uyu muhango yagize ati “ Abagore bishwe urupfu rubi rw’agashinyaguro, ababaga batwite bicwaga nabi, babanzaga kubabaga bakabakuramo abana, ari umugore agapfa n’umwana agapfa. Uwabaga udatwite nawe yapfaga urupfu rubi kuko benshi babanzaga no kubakorera ibyamfura mbi nyuma bakabona kubica, abana bari bariho ari bato batazi n’ibyo bazira nabo babicaga nabi, babakubita udufuni, babakubita imihini, ubuhiri, ndetse hari n’abo bafataga bakabakubita kubiti kugira ngo bakunde bapfe kandi bapfe nabi. Abo bose turabibuka none.”
Akomeza avuga ko ibyabaye bitazongera ukundi kuko uyu munsi hari ubuyobozi bwiza bwifuriza umunyarwanda kubaho neza. Ubuyobozi bwahaye agaciro umugore, ko nk’abagore basabwa gusigasira ako gaciro bahawe.
Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yagize ati” Ndasaba abarezi bacu hano I Rukoma kwigisha abana ubumwe bw’abanyarwanda, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, ndasaba ababyeyi kuboneza uburezi bw’abana babo, ibyo dukora byose dufite uburezi bupfuye, uru rubyiruko rungana rutya rutazi amateka yacu ntaho twaba twerekeza.”
Uyu muhango waranzwe kandi n’igikorwa ba Mutimawurugo bakoze cyo kuremera umubyeyi warokotse Jenoside utishoboye, utagira aho aba. Bamuhaye isakaro ry’amabati 20 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na cumi na bitandatu ( 116,000Fr).
Munyaneza Theogene / intyoza.com