Kamonyi-Karama: Umubyeyi yataye uruhinja mu musarane Imana irukingira ukuboko
Ahagana I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki 3 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bitare ho mu Murenge wa Karama, umubyeyi yataye uruhinja mu musarane. Uyu mubyeyi yafashwe n’abaturage n’ubuyobozi, uruhinja rukurwa mu musarane ari ruzima.
Nyuma y’uko uru ruhinja rukuwe mu musarane rukiri ruzima ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018 ahagana ku isa kumi n’ebyiri, rwo na nyina bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo yaba uru ruhinja yaba na nyina bitabweho.
Uyu mubyeyi ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’intyoza.com icyamuteye gushaka kwihekura uwo yari yibarutse, yasubije ati” Ntabwo nari mfite gahunda yo kumuta mu musarane, nagiye muri wese agwamo, inda nari nayiriweho uretse ko ntari nzi ko ndi bubyare uyu munsi, ibyabaye si nabishakaga nanjye byantunguye.”
Nsengiyumva Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama yabwiye intyoza.com ati” Amakuru amaze kumenyekana, ubuyobozi bw’Umudugudu buri kumwe n’abaturage bahise bakura umwana muri tuwareti byihuse ku gira ngo atagira ikibazo.”
Akomeza ati” Umwana yakuwemo ari muzima duhita tumwirukankana ku bitaro bya Remera-Rukoma, twamazeyo igihe kinini kugira ngo tumenye ko umwana ameze neza, abanganga batubwiye ko nta kibazo ku mwana.”
Mu gihe uruhinja rwakuwe mu musarane rwajyanwaga kwa muganga, barujyananye na nyira warubyaye kugira ngo nawe yitabweho. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama bwatangarije intyoza.com kandi ko uyu mubyeyi nubwo ari kwitabwaho n’abaganga, Polisi nayo ngo imucungiye hafi kugira ngo namara kwitabwaho ashyikirizwe amategeko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com