Abanyeshuri bo muri Nijeriya biga muri Institute For Security Studies basuye Polisi y’u Rwanda
Abanyeshuri 20 biga mu Ishuri Rikuru ryo muri Nigeria ritangirwamo amasomo yerekeranye no gucunga umutekano rizwi nka Institute for Security Studies bageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2018 aho basuye Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro cyayo Gikuru giherereye ku Kacyiru mu rwego rwo kuyigiraho ibintu bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibihungabanya umutekano, himakajwe uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano.
IGP Gasana yagize ati,”Muri uko gufatanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano, hagiye hashyirwaho amatsinda yo kwifashisha ari yo; Amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha, Komite z’Abafatanyabikorwa batandukanye mu gukumira no kurwanya ibyaha, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, Abambasaderi ba Polisi batandukanye babarizwa mu nzego zitandukanye, hamwe n’ubufatanye n’inzego za Leta n’izigenga; ibi byiciro byose bikaba byaragize uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru ku buryo bituma hafatwa abakora ibyaha; bikaba kandi bituma inzego zibishinzwe zikumira icyahungabanya umutekano.”
Mu kubagaragariza uruhare rw’U Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi, IGP Gasana yabwiye abo abanyeshuri ati, “Icyifuzo ni uko buri gihugu mu bigize Umuryango w’abibumbye gitanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Uruhare rw’U Rwanda rushingiye ku murongo wa Politiki y’Igihugu. Uruhare rwarwo rushingiye kandi mu mateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyuma yo gutereranwa n’Umuryango w’Abibumbye wananiwe gutabara no kuburizamo Jenoside.”
IGP Gasana yabwiye abo bashyitsi ko ubu U Rwanda rufite Abapolisi n’Abasirikari barenga 7 000 bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, rukaba ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byohereza Ingabo na Polisi mu butumwa bw’amahoro; muri Afurika rukaba ruza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Senegal mu kohereza Abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro nk’uko byashyizwe ahagaragara muri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati,”Twateguye gukorera urugendoshuri hanze y’igihugu cyacu duhitamo U Rwanda kugira ngo twirebere uburyo rwabashije kugera aho rugeze ubu. Hari byinshi byo kwigira ku Rwanda, twasobanukiwe neza ibibazo bikomeye U Rwanda rwahuye na byo; ariko igikomeye; kandi gitanga amasomo n’ubutumwa bukomeye ni uburyo mwabashije kubyivanamo mu gihe gito; ibintu bitakorohera buri wese.”