Karongi: Abayobora umugoroba w’Ababyeyi bahuguwe na Polisi ku gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango
Mu karere ka karongi mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Nyarusazi, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2018 Polisi muri aka karere yagiranye ibiganiro n’abaturage bayobora umugoroba w’ababyeyi muri uyu murenge. Ibiganiro byari bigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Ibi biganiro byatanzwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimable Rutayisire, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri aka karere ari kumwe na Ndagijimana Fabien umukozi w’umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda (RWAMREC).
AIP Rutayisire, yashimiye abaturage ubufatanye badahwema kugaragariza Polisi haba mu kugisha inama, no kuyiha amakuru agamije gukumira ibyaha bitandukanye.
Yagize ati:’’Imyumvire y’abaturage igeze ku rwego rushimishije aho gukumira ibyaha bitandukanye babigize ibyabo, kugeza naho basigaye bafata umwanya bagasaba ko twabagenera amahugurwa hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikomeje kugaragara hirya no hino mu miryango.’’
AIP Rutayisire yababwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bitera ibyaha bitandukanye, birimo n’ubwicanyi bwa hato na hato bukunze kugaragara hagati y’abashakanye.
Aha yagize ati:’’ Hari imiryango usanga ibanye mu buryo buteye amakenga, aho usanga ihoramo imirwano ndetse n’intonganya. Ibi byose usanga bifitanye isano n’ubwicanyi bukunze kugaragara hagati y’abashakanye. Umugoroba w’ababyeyi rero ukwiye kuba inzira nziza yo gukemuriramo ibibazo byose bishobora gukurura amakimbirane mu miryango.’’
AIP Rutayisire yasoje ababwira ko Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yo kurwanya ibyaha izamara imyaka 5, ubwo bukangurambaga bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti:’’ Duteze imbere amahoro n’umutekano’’
Yagize ati :’’Gahunda ya Polisi ni uguteza imbere amahoro n’umutekano aho mutuye turwanya ibyaha mu gihe cy’imyaka itanu, uruhare rwanyu rurakenewe mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, mutangira amakuru ku gihe ahabonetse icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.’’
Ndagijimana yashimiye Polisi inyigisho nziza yageneye abaturage n’ubuyobozi bw’inzego zibanze, hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.
Uyu muyobozi yasoje asaba abaturage kurushaho gusobanukirwa uburenganzira bwabo kandi bakihutira kumenyesha inzego z’ibanze amakuru ku miryango ibanye nabi, ibibazo byayo bigakemuka amazi atararenga inkombe.
Intyoza.com