Apotre Mukabadege Liliane, umugore uvugwaho gutwara umugabo w’abandi
Mukamana Annonciata, avuga ko uwitwa Ndahimana Jean Bosco babanye nk’umugabo n’umugore imyaka isaga 23. Ibi ngo byaje guhinduka agirwa Nyirantabwa biturutse kuri Apotre Liliane Mukabadege waje mu ishusho y’umukozi w’Imana ushaka inzu yabo ngo ayigire urusengero nyamara ngo afite umugambi wo kumutwara umugabo aho ubu ngo banamushoye mu nkiko.
Annonciata Mukamana, ni umugore uvuga ko yahemukiwe na Apotre Liliane Mukabadege, umuyobozi mukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro mu Rwanda ubwo ngo yamutwaraga umugabo we witwa Ndahimana Jean Bosco babanye imyaka isaga 23 nubwo ngo batari barasezeranye mu mategeko.
Mukamana, avuga ko Apotre Mukabadege yabanje kuza iwe amubaza nomero z’umugabo nk’utamuzi ashaka gukodesha imwe mu nzu zabo yo mu Gashyushya ho mu Murenge wa Gacurabwenge ngo ayigiremo urusengero. Ibi ngo n’ubwo yabibazaga, avuga ko byari nk’urwitwazo ko ahubwo yarambagizaga umugabo we agira ngo amwigarurire ari nacyo yaje kurangiza agezeho.
Agira kandi ati” Yantwariye umugabo Ndahimana Jean Bosco twabanye imyaka isaga 23, yitwaje gushaka gukodesha inzu yacu ariko nyuma naje kubona ko byari umugambi we wo kuntwarira umugabo. Ubu yaramutwaye, bananshoye mu manza aho uyu mugore wiyita umukozi w’Imana anyuze mu mugabo twashakanye mbona ko noneho agamije gushaka imitu yose naruhiye harimo n’iy’iwacu nari naramwandikishijeho kuko namwizeraga nk’umugabo wanjye.”
Akomeza ati” Uyu Mugabo niwe wampishe mu gihe cya Jenoside njye n’abavandimwe turi bane. Yaranyondoye yihanganira uko nari meze nubwo bari barantemaguye, twabanye kuva muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, nyuma gato yafunzwe imyaka 13 kubera Jenoside ariko aho afunguriwe yaraje asanga narakoze byinshi kuko naranigishaga. twarakomeje turabana ariko nyuma nza kumutwarwa na Apotre Liliane Mukabadege wiyita umukozi w’Imana.”
Umunyamakuru w’intyoza.com ubwo tariki 6 z’ukwezi kwa gatanu 2018 yabazaga Apotre Liliane Mukabadege niba uyu mugabo Ndahimana Jean Bosco yaba amuzi cyangwa se koko yaramutwaye, yabihakanye yivuye inyuma.
Yagize ati” Mubakirisitu nyoboye harimo ba Ndahimana benshi, si numva rero kubayobora niba aricyo kibazo. None se uko ubizi narashatse? Kuva natandukana na Ibrahimu si nigeze nongera gushaka, ni nkenera gushaka nzagutumira.”
Nyuma y’amezi asaga abiri umunyamakuru acukumbura amakuru yo kuba Apotre Liliane Mukabadege yaba koko abana cyangwa yaratwaye Ndahimana Jean Bosco, uyu munyamakuru yaje kubona gihamya ko mu mwaka wa 2017 uyu Apotre Mukabadege Liliane na Ndahimana Jean Bosco basezeranye.
Kuri uyu wa mbere tariki 23 Nyakanga 2018 ndetse no kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga 2018 mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Apotre Liliane Mukabadege yagaragaye mu rukiko aherekeje Ndahimana Jean Bosco mu rubanza arimo kurega mo Mukamana Annonciata ibyerekeranye n’imitungo.
Muri uru rubanza, uruhande rwa Ndahimana Jean Bosco rwumvikanye rushinja inzego z’umutekano kubogamira kuri Mukamana Annonciata, igihe ngo bamwimaga ijambo ku mitungo ye. Ibintu Ndahimana n’abamwunganira bavuga ko byakozwe mu buryo bw’ihohoterwa.
Kugeza ubu, Apotre Liliane Mukabadege ntabwo aremera cyangwa se ngo ahakane ibimuvugwaho ko yatwaye umugabo wa Mukamana Annonciata.
Apotre Mukabadege Liliane, mbere y’uko avugwaho gutwara uyu mugabo witwa Ndahimana Jean Bosco yabanje kubana n’uwitwa Ibrahimu aho baje gutandukana. Uyu Apotre Liliane Mukabadege si ubwambere avuzweho ko yaba atwara abagabo b’abandi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Niba Apotre lily ari mwiza bakagombye kumuswera