Nyamagabe: Polisi yakanguriye abaturage gukaza ingamba zo kwicungira umutekano
Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda y’ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kubashishikariza kwicungira umutekano. Ni muri urwo rwego ku itariki ya 31 Nyakanga 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yasuye inteko y’abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu Mudugudu wa Nyanza.
Mu kiganiro ushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Nyamagabe Assistant Inspector of Police (AIP) Daniel Niyibizi yagejeje ku baturage, yibanze ku kamaro ko kuba ijisho ry’umuturanyi aho buri wese asabwa kumenya igishobora kuba cyahungabanya umutekano wa mugenzi we baturanye ndetse abakangurira gufata ingamba zigamije kwibungabungira umutekano harimo gutangira amakuru ku gihe no gukora amarondo.
Yagize ati:Umuteno niwo shingiro ry’amajyambere n’iterambere ry’igihugu. Kugira ngo bigerweho rero ni uko mwebwe ubwanyu mwabigiramo uruhare muhereye ku midugudu, mugakaza amarondo ndetse mukanatangira amakuru ku gihe, mu gihe hari ikintu mwamenye gishobora guhungabanya umutekano mukabimenyesha Polisi n’izindi nzego z’umutekano.”
Yakomeje asaba abaturage gukorana bya hafi n’abayobozi babo ku nzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano. Bakamenya abashyitsi binjira n’abasohoka mu mudugudu ndetse igitabo bandikwamo kikajya cyuzuzwa neza.
AIP Niyibizi yagize ati:’’Umushyitsi uje mu Mudugudu wanyu mugomba kumumenya ndetse n’umukuru w’umudugudu akaba amuzi, akamwandika mu gitabo cy’abashyitsi. Ibi bizabafasha kumenya uwashaka kubahungabanyiriza umutekano uko mwamukurikirana kuko mwaba mumuzi neza.”
Yakomeje abibutsa ko umutekano w’igihugu utangirira kuri buri nzu y’umuturanyi, ugakomereza no mu ngo zigize umudugudu zose, kandi buri muturage akabigiramo uruhare.
Ibi biganiro kandi byari byitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Mudahunga Callixte; yasabaye abaturage kujya bitabira gahuda za Leta zigamije kubateza imbere no kubazamurira imibereho myiza.
Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo biyemeza kuzashyira mu bikorwa inama nziza bagiriwe, zigamije kubafasha kwicungira umutekano buri wese aharanira kuba ijisho rya mugenzi we kandi agatangira amakuru ku gihe, afasha mu gukumira no kurwanya icyashaka guhungabanya umutekano cyose.
Intyoza.com