Kamonyi: Ikirombe cyagwiriye abantu bane, umwe yapfuye abandi barakomereka
Mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Cubi, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kanama 2018 mu ma saa saba, abantu bane bitwikiriye igicuku bajya mu kirombe gucukura amabuye y’agaciro bagwirwa n’ikirombe umwe ahasiga ubuzima, babiri barakomereka mu gihe undi yavuyemo ari muzima.
Abagwiriwe n’ikirombe kiri mu Mudugudu wa Rwishywa, Akagari ka Cubi ho mu Murenge wa Kayenzi ni; Leander Nsabimana w’imyaka 36 y’amavuko, Cyrille Twagirumukiza w’imyaka 20 y’amavuko, Emile Shema w’imyaka 21 y’amavuko na Nteziryayo wo mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko( akomoka mu karere ka Gakenke).
Muri aba bose uko ari bane, uretse Nteziryayo na Shema bagiye kwa muganga kubwo gukomereka, Twagirumukiza we yavuyemo ari muzima mu gihe Nsabimana ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bamukuye muri iki kirombe yamaze gupfa.
Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko ndetse nyuma yo gukuramo uyu wapfuye, ari nawe wakuwemo nyuma abaturage bahise bakoreshwa inama.
Yagize ati ” Nibyo, abo bantu uko ari bane ( bazwi ku mazina y’abahebyi) bagiye mu kirombe rwihishwa mu masaha ya saa saba z’ijoro. Amakuru twayamenye mu ma saa kumi z’igitondo, batatu bavuyemo ari bazima ariko babiri muri bo bakomeretse bajya kwa muganga, undi umwe nta kibazo. Uwa kane we yakuwemo nyuma yapfuye. Igikorwa cyo kumukuramo kirangiye mu ma saa mbiri z’igitondo.
Mandera, akomeza avuga ko mu butumwa abaturage bahawe, burimo kwirinda kujya mu birombe mu masaha y’ijoro, kwirinda kujya mu birombe bitagikoreshwa cyane ko ngo iki cyagwiriye aba cyari kitagikoreshwa. Abaturage kandi ngo basabwe gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, batanga amakuru y’abo bazi bajya gucukura amabuye ahatemewe cyangwa se rwihishwa, cyane ahatazwi nko mu birombe bitagikoreshwa.
Innocent Mandera, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com kandi ko atari ubwa mbere ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kigwira abantu. Ko icyo barushaho gukangurira abaturage n’abacukuzi by’umwihariko ari ugukoresha ibirombe bizwi kandi byujuje ibyangombwa, hanyuma kandi buri wese agasabwa kuba ijisho rya mugenzi we ngo kuko ubuzima bw’umwe ari imbaraga z’igihugu zikwiye kubungwabungwa na buri wese.
Munyaneza Theogene / intyoza.com