Kamonyi: Umurambo w’Umuntu wabonywe ku nkengero z’Umuhanda wa Kaburimbo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 27 Kanama 2018 ku nkengero y’umuhanda wa Kaburimbo ku gice cy’Umurenge wa Rugarika, hafi n’ahazwi nko ku Mugomero habonywe umurambo w’umuntu utahise amenyekana.
Amakuru y’uyu muntu wabonywe yapfuye ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo ku gice cy’Umurenge wa Rugarika hafi y’ahazwi nko ku Mugomero mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 27 Kanama 2018, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika ubwo yaganiraga n’intyoza.com ku murongo wa Terefone.
Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika yagize ati ” Habonetse umurambo, ubona w’umusore rwose. Ntabwo twabashije kumenya uwo ariwe, ubona ari nk’umuntu wakuwe kure uko tubikeka.”
Akomeza ati ” Nta rukweto rwe wabonaga, nta mwenda wo hejuru yari yambaye, hasi nabwo yari yambaye agakabutura si ipantaro. Abantu bagiye ku mirimo mu gitondo nibo bamubonye baratabaza, tujyayo dusanga nyine koko byarangiye.”
Gitifu, Umugiraneza Marthe yabwiye intyoza.com ko Polisi yajyanye uyu murambo ku bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo habe hashakishwa uko bene we bamenyekana. Avuga ko uyu musore yari mu kigero cy’imyaka hagati ya 38-40, ubona ko ngo yari nk’umuntu w’umusirimu cyangwa umuntu w’umunyamafaranga urebye uko yari ameze.
Munyaneza Theogene / intyoza.com