Nyamagabe: Bamwe mu baturage barashinja inzego z’ibanze uruhare mu mwanda ugaragara mu Gasarenda
Umwanda mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda ukomeje kuvugisha byinshi abaturage bashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze uruhare rwo kudahwitura abateza ibibazo. Aho gusobanura ibibazo, Gitifu w’Umurenge abona itangazamakuru agahunga. Abana bato mu nzu z’uburiro ( Restaurant) nibo boza ibyombo. Ubuyobozi bw’Akarere ntabwo buhakana iby’umwanda ukabije wa Gasarenda.
Isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda iherereye mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe, umwanda muri iyi santere ugaragarira buri wese uhanyuze ndetse bamwe mu baturage bagashinja inzego z’ibanze uruhare muri uyu mwanda ugaragara hose uvanze no kutagira ubwiherero.
Umwe mu baturage muri iyi Santere yabwiye intyoza.com ko nubwo abaturage ubwabo atari shyashya, ariko ngo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntacyo bukora kigaragara mu guca uyu mwanda.
Yagize ati” Urebye ubuyobozi ntacyo bukora ngo abateza umwanda bafatirwe ibyemezo. Urabona hano abenshi ni abacuruzi, imyanda bayita aho babonye, ujya no kubona ku mugoroba cyangwa mu gitondo ugasanga aho bwanyuze ari hazima bahamennye imyanda, nta misarane ubona ifatika uretse hamwe na hamwe ahandi ni ukwirwanaho, ishyamba riri aha inyuma niryo ryagowe, yemwe no mu bikari inyuma uhageze wakumirwa, isuku igaragazwa hano abantu banyura nabwo iyo bazi ko hari abayobozi bari buhanyure.”
Dativa Mwibonere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tare ubwo yegerwaga n’umunyamakuru w’intyoza.com akamusaba ko yamuganiriza kuri iki kibazo, yavuze ati reka nze gato tuvugane, agenda ubutareba inyuma.
Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy’umwanda ugaragara muri iyi Santere y’ubucuruzi ya gasarenda akizi, ko ndetse ubuyobozi buhanganye nacyo.
Yagize ati ” Ikibazo cy’umwanda hariya kirahari, duhora duhanganye nacyo nuko n’abo bayobozi bo ku rwego rw’ibanze batakuvugishije, njyewe ubwanjye mperutse no kubikoreshereza inama y’umwihariko kuri iki kibazo cy’umwanda, hashize nk’ibyumweru nka bitatu, ikibazo cy’umwanda cyo rwose kirahari nyabwo bisaba abantu gushakisha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko gushira kw’iki kibazo bisaba ko abantu bashyiraho umwete bagahangana nacyo kandi bigahera mu guhindura imyumvire y’abaturage, aho kwibwira ko kugira umwanda ari uko abayobozi batabegera. Avuga kandi ko nubwo abayobozi nta wabashima kuko badashyiramo imbaraga ngo uyu mwanda ucike, abaturage nabo ngo bakwiye kumva ko kugira isuku ari ukugira ubuzima bwiza.
Kuba uyu muyobozi w’Umurenge yahunze umunyamakuru aho kumuha amakuru, ngo ni ibisanzwe nk’uko menya yabitangaje. Yagize ati” Ntugire ngo ni wowe wenyine, niko ameze.” Akomeza avuga ko ibyakozwe na Gitifu w’Umurenge ataribyo, ko bagiye kubikurikirana bakareba icyakorwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com