Nyanza: Ukekwaho kwambura umukozi wa SACCO amafaranga asaga Miliyoni yacakiwe
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe umugabo witwa Nyandwi Mwangaguhaba ufite imyaka 39 y’amavuko, uyu mugabo akurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni imwe n’igice (1,500,000Fr) ayashikuje umukozi wa SACCO.
Chief Inspector of Police (CIP), Bonaventure Karekezi,umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Tariki 07 Nzeri 2018 uyu Mwangaguhaba yateze umukozi wa SACCO Ganaheza amwambura amafranga y’inguzanyo yari avanye mu bakiriya ba Banki.
CIP Karekezi yagize ati:” Nk’uko bisanzwe Meshach Rimenyurifite yari mu nzira avuye gufata amafaranga y’abakiriya bari barahawe inguzanyo, ageze mu nzira asanga uriya Nyandwi Mwangaguhaba yamutegeye mu nzira mu kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma atwara ariya mafaranga agera kuri Miliyoni n’igice”.
Yakomeje avuga ko uyu mujura akimara gutwara aya mafranga abaturage batabaye basanga bamuzi imyirondoro ye bahita batabaza Polisi ishobora gufata uriya mujura agifite amafaranga yose.
Ubwo Polisi yamufataga, mu gikapu cye yasanzemo ibikoresho asanzwe yifashisha yambura abantu birimo Icyuma(Imbugita)urusenda rw’ifu ndetse n’umigozi(Umurunga).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko uyu Nyandwi anakekwaho kuba afite uruhare mu bujura bumaze iminsi buvugwa mu karere ka Nyanza.
Rimenyurifite akimara gusubizwa amafaranga yari yambuwe yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage bamutabarije.
Yagize ati:” Mbere y’uko Polisi ihagera abaturage bumvise ntabaza batabara vuba , ndabashimira kandi ndashimira Polisi y’u Rwanda ku butabazi yankoreye.”
Kuri ubu Nyandwi Mwangaguhaba, Polisi yamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
intyoza.com