Kamonyi: Umurambo w’umuntu watoraguwe mu ishyamba ry’umuturage
Umurambo w’umuntu utaramenyekana watoraguwe mu ishyamba ry’umuturage kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeli 2018 mu ishyamba ry’umuturage I Kabagesera ho mu Murenge wa Runda.
Mu masaha ya saa tanu n’igice (11h30) z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeli 2018 nibwo hamenyekanye amakuru ko hari umurambo w’umuntu mu ishyamba ry’uwitwa Sadi riherereye mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.
Amakuru y’uyu murambo watoraguwe muri iri shyamba yemezwa na Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda. Yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko uyu murambo ari uw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 30-40 y’amavuko.
Gitifu Mwizerwa, akomeza avuga ko yaba ubuyobozi, Abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zirimo Polisi ndetse na RIB nk’urwego rw’Ubugenzacyaha nta wabashije kumenya imyirondoro y’uyu muntu kuko ngo nta cyangombwa na kimwe kimuranga babonye.
Umurambo watoraguwe muri iri shyamba wajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma ku gira ngo hasuzumwe icyaba cyateye urupfu rw’uyu muntu. Si ubwa mbere kandi muri iri shyamba hatoragurwa umurambo w’umuntu kuko Tariki 7 Kamena 2017 hari hatoraguwe undi murambo w’umuntu utaramenyekanye. Uyu kandi yari uwa kane wari uhatoraguwe mu mwaka umwe, bivuze ko mu bazwi uyu abaye uwa Gatanu mu myaka ibiri uhatoraguwe.
http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-habonetse-umurambo-wumuntu-utaramenyekana-wishwe/
Munyaneza Theogene / intyoza.com