Muhanga: Abanyonzi basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi ku magare bakorera mu mujyi wa Nyamabuye basabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.
Ni ibiganiro byabereye muri Stade ya Muhanga bigahuza abanyonzi 290 baturutse mu makoperative 9 akorera mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza na Muhanga.
Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha yasabye aba banyonzi kurushaho kunoza umwuga wabo bitandukanya n’ababashora mu byaha birimo n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati” Abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, akenshi bakoresha ibinyabiziga birimo moto n’amagare, mukwiye kujya mushishoza mbere yo kugira imitwaro y’umugenzi mu pakira, mu gihe ugize amakenga ukwiye kwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, kuko n’ufatwa utwaye umuntu ufite ibiyobyabwenge uzafatwa nk’umufatanyacyaha mwese mukurikiranwe n’amategeko.’’
IP Musabyimana yababwiye ko ibiyobyabwenge bigira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Aha yagize ati”Ubikoresha ata umutwe, bikamutera gutinyuka icyo yatinyaga. Niwe usanga afata ku ngufu abana babakobwa, ahohotera abantu, akora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guteza amakimbirane mu miryango”.
IP Musabyimana yabasabye kwirinda impanuka zo mu muhanda, basuzuma ko amagare yabo ameze neza banirinda gufata ku bindi binyabiziga igihe bageze ahazamuka.
Yagize ati’’ Mukwiye kujya mureba ko amagare yanyu yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda birimo feri, amatara utugarura rumuri n’ibindi byabafasha kugenda neza mu muhanda hagamijwe kunoza umwuga wanyu no gutwara neza abagenzi mutwaye bakagera iyo bajya amahoro.’’
Umukozi ushinzwe imisoro mu karere ka Muhanga, Munyaneza Jean de Dieu yabashishikarije kujya batanga imisoro igenwa n’Akarere, kugirango nako kazajye kabafasha mubyo bagasaba bishobora gutezimbere umwuga wabo.
Nyirangendahimana Alexie ushinzwe amakopertive mu Murenge wa Nyamabuye yasabye aba banyonzi kujya bakorera mu makoperative kuko aribyo bizatuma bagirirwa icyizere.
Yaragize ati” Mu makoperative 9 akorera muri uyu Mujyi, abiri niyo afite ubuzima gatozi. Nimugerageze rero kwibumbira mu makoperative natwe nicyo tubereyeho kugirango tubafashe kubona ibyo mukenera”.
intyoza.com