Kamonyi: Ikinyoma cy’abarimu n’abayobozi b’ibigo mu mashuri cyacengeye no mu bana bigisha
Itsinda rya Minisiteri y’Uburezi rigamije gusuzuma ireme ry’uburezi ryasoje urugendo rwaryo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Nzeli 2018 ryabonye byinshi mu bikomeje kubangamira ireme ry’uburezi birimo ibinyoma muri bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo. Iki kinyoma ngo cyanageze mu bana b’abanyeshuri, aho batojwe kubeshya.
Mu bigo by’amashuri 31 itsinda rya Minisiteri y’Uburezi ryasuye mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’Uburezi, nta nahamwe batasanze ikinyoma mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Icyababaje izi ntumwa ndetse kikazishengura ngo ni uburyo ikinyoma cya bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo ngo banagishyize mu bana barera.
Rose Baguma, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe igenamigambi akaba ari nawe wari ukuriye iri tsinda, atangaza ko ikinyoma cya bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo cyageze mu bana barera aho nabo ngo usanga barigishijwe kubeshya, cyane iyo baziko ngo hari abashyitsi bari bubasure.
Agira ati “ Nk’aho twageze mu mashuri, usanga abana barigishijwe kubeshya. Ubaza nk’abana niba bafite ibitabo bakakubwira ko babifite kandi ari ikinyoma, ukababaza uti ese murarya bati Yego kandi babwiriwe, uti mukoresha mudasobwa ( Computer) bati yego nyamara mwajya ku ruhande akakubwira ko ntayo bakoresha ndetse ataranayikoraho. Ibi byose usanga ari uko babibateguje kubera bazi ko muri buhanyure, hari n’aho twagiye tuvuyemo abana bamaze kutubwiza ukuri, dusohotse mwarimu abamerera nabi atazi ko turimo kumva ababwira ngo muravuga muvugaguzwa ibiki!?
Akomeza ati “ Icyo dusaba ni ukwirinda! turigisha abana yego ariko hari indangagaciro Nyarwanda, zigomba kuranga umunyarwanda, bashobora kubikurana bakazajya bahora babeshya, umwana agatinya kuvugisha ukuri kuko nibyo yatojwe, aziko mwarimu ari bumuhane navuga ibitandukanye n’ibyo yamubwiye, dukwiye guha abana bacu ukuri bagakura bazi kuvuga ukuri aho gukurana ikinyoma, turi abarezi, turi abarimu ariko turi n’ababyeyi.”
Uretse ikinyoma cy’Abayobozi b’ibigo n’abarezi cyadutse no mu bana barera, ngo mu mashuri yasuwe hagiye hagaragara ibibazo bikomeye by’agasuzuguro, abigira ba nti bindeba, kuba bamwe nta gutegura amasomo bigisha, kutamenya abana bigisha, kudahuza kw’Abarimu n’abayobozi babo, ibura rya bimwe mu bikoresho bahawe n’ibindi bibazo usanga bibangamiye ireme ry’uburezi.
Urugendo rw’izi ntumwa za Minisiteri y’Uburezi mu Karere ka kamonyi, rwasojwe hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bagera ku icumi bahawe ibihano bitandukanye birimo abahagaritswe by’agateganyo amezi atatu abandi baragawa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com