Rulindo: Umugenzi yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 9000 ari mu modoka ya RITCO
Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafashe Ngizwenayo Martin w’imyaka 28 y’amavuko afite uduphunyika 9000 tw’urumogi ubwo yari mu modoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya RITCO ivuye Musanze yerekeza mu mujyi wa Kigali.
Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Ngizwenayo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati” Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki yabonye amakuru ko mu modoka ya RITCO yavaga Musanze ijya mu mujyi wa Kigali hari abantu bashobora kuba batwaye ibiyobyabwenge niko guhita bashyiraho bariyeri basaka iyi modoka maze Ngizwenayo afatanwa utwo dupfunyika tw’urumogi.’’
CIP Twizeyimana akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi baba batwaye.
Yagize ati’’ Mukwiye kwitwararika ku mitwaro y’abagenzi mutwara, kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe. Ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mu gihe mugize amakenga mu gatanga amakuru ku nzego z’umutekano’’.
CIP Twizeyimana asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano kubirwanya batanga amakuru y’aho bigaragaye.
Kuri ubu Ngizwenayo yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo, Kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Intyoza.com