Itsinda ry’abantu 11 bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge batawe muri yombi
Mu bikorwa bihoraho Polisi ifatanyamo n’abaturage hagamijwe kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, muri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba ku bufatanye n’abaturage yafashe itsinda ry’abantu 11 bakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu hakozwe umukwabo wo gufata abantu 5 bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. Aba bantu bakaba barasanganywe ibiro 60 by’urumogi.
Yagize ati”Amakuru yatanzwe n’abaturage, duhita dutegura igikorwa cyo kujya gusaka mu nzu y’uwitwa Mushimiyimana ufite imyaka 22 y’amavuko ,ubusanzwe atuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho twasanze ruriya rumogi.”
CIP Karekezi avuga ko ubwo Polisi yageraga mu rugo kwa Mushimiyimana yahasanze abandi bantu 4 baje kurugura kuko ari nawe urucuruza.
Yagize ati:”Mu rugo kwa Mushimiyimana twahasaze uwitwa Ndatimana Alphonse w’imyaka 24, Kamariza Vilginie w’imyaka 46, Rwabukundi Faustin w’imyaka 62 na Ntirushwamaboko Esdras ufite imyaka 28, bose bari baje kwa Mushimiyimana kugura urumogi”.
Igikorwa nk’iki kandi cyabereye mu karere ka Ruhango, aho naho hafatiwe abantu batatu nabo bakora ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Gikoma.
CIP Karekezi avuga ko bariya batatu bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 3,155.Yakomeje avuga ko abo bantu umunani bafatiwe mu turere twa Nyanza na Ruhango Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru yizewe ko bacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu baturage.
Yagize ati:”Bariya bantu twafashe uko ari 8 twari dufite amakuru yizewe twahawe n’abaturage ko bacuruza urumogi. Twagiye gusaka amazu yabo tubizi neza ko rurimo kandi koko twarusanzemo.”
Igikorwa nk’iki kandi cyo gufata abantu bacuruza ibiyobybwenge cyabereye no mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, ahafatiwe abantu 3.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara Chief Inspector of Police ( CIP) Innocent Gasasira avuga ko uwitwa Irafasha Ildephonse yafatanywe udupfunyika ibihumbi 3 by’urumogi arujyanye mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati:” Kubera ko Polisi yari ifite amakuru ko Irafasha afite urumogi kandi arujyanye I Kigali, yahise ishyira bariyeri mu muhanda uva I Rubavu ugana mu mujyi wa Kigali, yafatiwe mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Kirerema ari muri imwe mu mumodoka zitwara abagenzi, barebye mu mitwaro ye basangamo ruriya rumogi.”
CIP Gasasira akomeza avuga ko Polisi yari ifite andi makuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 ukwakira 2018 hari umuturage uri bujyane urumogi mu mujyi wa Kigali aruvanye mu gihugu cy’abaturanyi. Polisi yahise na none ishyira bariyeri mu muhanda, afatirwa mu murenge wa Mahoko mu kagari ka Kanama.
Yagize ati:” Abaturage bakimara kuduha amakuru twashyize bariyeri mu murenge wa Mahoko, mu kagari ka Kanama, imodoka itambutse yose tukayisaka. Muri uko gusaka umupolisi yaje kugera ku mutwaro awurebyemo asangamo urumogi ariko kuko atari azi nyirawo, umwe mu bagenzi aramwegera amwongorera nyirawo, basanga yitwa Murushabandi”.
Murushabandi akimara kugezwa ku biro bya Polisi ikorera mu murenge wa Kanama yahasanze abandi bantu babiri nabo bahafungiwe kubera urumogi bavuga ko ari we warubagurishaga.
Abo bantu bavuga ko Murushabandi akoresha amayeri atandukanye mu kwirakwiza urumogi kuko ngo akunda kurwihambira ku mubiri wose akarwambariraho imyenda, ubundi akaruheka mu mugongo akiyoberanya nk’umugore uhetse umwana.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuri ubu yakajije umurengo mu bikorwa byo kurwanya no gufata abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga mu baturage.
Polisi, ishimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge, batangira amakuru ku gihe. Ikomeza ibasaba kudacika intege kuko ariwo musinge wo kubumbatira umutekano kuko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha.
Uretse ingamba zafashwe na Polisi mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Leta y’u Rwanda nayo iherutse kuzamura ibihano ku muntu wese uhamwe no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho azajya ahamwa n’icyaha azajya ahanishwa igihano kuva ku myaka 7 kugeza ku gifungo cya burundu.
Intyoza.com