Rulindo: Babiri bafashwe bakekwaho gukora ubucuruza bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abagabo babiri bo mu murenge wa Murambi bacukuraga amabuye ya Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakangiza imirima n’amazu y’abaturage.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Nsabimana Jean damascene w’imyaka 36 na Mweretsende Emmanuel w’imyaka 21 bafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko bakora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko kandi ngo bakanabangiriza.
Yagize ati “abaturage batanze amakuru ko hari abagabo barigukora ubucukuzi bushobora guteza ikibazo ku buzima bwabo, Polisi yahise ijya gufata abo bagabo bakoraga ubwo bucukuzi.”
Yakomeje avuga ko Polisi yasanze abo bagabo baracukuye binjira mu butaka bakajya bagendera mu nsi y’ubutaka ku buryo ngo binjiraga mu yandi masambu atari ayabo, ibintu bishobora guteza impanuka zirimo inkangu no kugusha amazu y’abaturage.
CIP Rugigana yasabye abaturage kwirinda kwinjira muri ibyo binogo bashaka amabuye y’agaciro kuko ngo bishobora kubateza ibibazo birimo no kubura ubuzima.
Ati “Mwirinde kwegera aho bacukuye kugeza ibi binogo bimaze gusibwa kuko mushobora kuhaburira ubuzima.”
Kugeza ubu aba bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha.
Uretse kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari icyaha, bunagira ingaruka ku biducyikije ndetse no kubuzima bw’aba bukora kugeza aho bashobora kubura ubuzima mu gihe bagwiriwe n’inkangu. Polisi n’inzego z’itandukanye zikaba zisaba ababikora kubihagarika bakubahiriza amategeko.
intyoza.com